Nyamasheke: Abahinzi bakorewe amaterasi bahize kongera umusaruro

Abahinga mu bice by’imisozi mu Karere ka Nyamasheke bakorewe amaterasi y’indinganire baravuga ko bari bayanyotewe, kuko aho yaciwe mbere babonaga yera kurusha guhinga aho atari.

Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite imisozi miremire, kuburyo guca amaterasi bifasha abahinzi gufata ubutaka no kongera umusaruro.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Miko mu Murenge wa Karengera hamwe mu hakozwe amaterasi y’indinganire, bavuga ko aho bayazi beza kubarusha.

Nyiranzabandora Berancille yavuze ko nabo agiye kubafasha kongera umusaruro kuko ifumbire izajya ifata mu butaka n’isuri ntibatwarire imyaka.

Ati “Abo bayaciriye mbere bareza cyane natwe ubwo bizadufasha kongera umusauro.”

Ndayisabye François yavuze ko bayitezeho itandukaniro rikomeye ku bijyanye n’umusaruro, agendeye ku mudugudu wamaze kwiyubakira ikigega cyo guhunikamo, nyuma yo kubona umusaruro mwinshi w’ibigori.

Ati “Bari babanje kuyakorera mu tundi tugari ariko natwe twayabonye tuyakeneye. Twabonaga ukuntu aho yabanje beza bikatubabaza. Urugero natanga, hari umudugudu wa Mbanda niho yabanje, abo bayakoreye bajeje ibigori cyane ku uburyo banateganyije kujya basarura bagahunika mu ikigega bubatse. Natwe twarabyishimiye ubu twatangiye gutera kandi twizeye ko tuzeza.”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Nyamasheke, Sengambi Albert, yavuze ko kubera imbaraga Leta yashyize mu gukora amaterasi y’indinganire, abaturage bakwiriye kuyabyaza umusaruro.

Ati “Ni mu rwego rwo gufata ubutaka, gutanga akazi ku baturage ariko kandi tuyashyiramo imbaraga nk’Akarere k’imisozi aho akoze byongera umusaruro ndetse n’ifumbire aba yashyizemo nta suri iyitwara. Niyo mpamvu tubasaba kuyabyaza umusaruro bahinga neza.”

Umwaka ushize wa 2019/20 muri Nyamasheke hakozwe amaterasi kuri hegitare 565 ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2020/21 ateganyijwe gukorwa kuri hegitare 285.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *