Uncategorized

Wari uzi ko kg 100 by’ibireti bivamo kg 1.5 cy’umushongi

Uruganda rwo mu karere ka Musanze  rutunganya umusaruro w’ibireti mu Rwanda, SOPYRWA ruratangaza ko ibilo 100 by’indabo z’ibireti zumye zitanga umusaruro w’ikilo 1.5 cy’umushongi.

Urwo ruganda rugira inama abahinzi mu mihingire y’ibireti rukanatunganya umusaruro wabyo rukuramo umushongi uvamo imiti yica udukoko, rwemeza ko biba bisaba umusaruro utari mukeya kugira ngo umushongi uboneke.

Kagayigayi Victor ushinzwe umusaruro uva mu makoperative akorana n’urwo ruganda avuga ko umuhinzi wakurikije amabwiriza yo guhinga no kwanika ibireti ariwe ubona uwo musaruro.

Ati “ubukana bw’indabo nibwo butanga imbaraga z’umuti bakuramo bikomotse ku buryo umuhinzi yakurikije amabwiriza kuva ahinze kugera asaruye, akanika akatuzanira umusaruro,”

Akomeza avuga ko iyo umuhinzi akurikije amabwiriza asarura ibireti byuje ubuziranenge aribyo ibilo 100 bishobora gutanga ikilo n’igice (kg 1.5) cy’umushongi gusa ngo iyo bititaweho habura na kimwe.

Ati “mu bilo 100 havamo ikilo kimwe n’igice cy’umushongi. Imifuka itatu yuzuye indabo zumye dukuramo ibilo 4.5 by’umushongi,…iyo bititaweho wabura na kimwe”

Umuhinzi wejeje neza ashobora kubona Kg 2,000 kuri Hegitari ariko kubera ikibazo cy’ubutaka buto buhingwaho ibireti, uruganda ruvuga ko abenshi bahinga kuri Hegitari 20 bakuraho Kg 400.

Kugeza ubu mu Rwanda hazarurwa Toni 1,600 z’ibireti byumye zitanga umushongi ugera kuri kg 84 mu gihe bihinzwe neza nibura Toni imwe yatanga kg 150.

Abahinzi ntibagurirwa ku mushongi wavuye mu musaruro bazanye ku ruganda ahubwo bishyurirwa indabo zumye

Kugeza ubu umuhinzi w’ibireti wabyumishije neza akabijyana kuri Sopyrwa ahabwa frw 1,080 ku kilo (1080frw/kg)

Uruganda rwa Sopyrwa rukorana bya hafi n’amakoperative ahinga ibireti mu ntara y’amajyaruguru mu turere turimo Musanze na Burera no mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba.

Twarabanye Venuste/agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker