Uncategorized

Ubuhindi: Ubu telefone yatahura indwara mu bihingwa ikanatanga inama

Ubushakashatsi bwagaragaje pororgaramu yitwa Plantix umuhinzi ashyira muri telephone ye hanyuma akaba yamenya uburwayi bwibasiye ibihingwa bye binyuze mu kubifotora gusa.

Itsinda ry’abashakashatsi bo mu Budage ryakoze iyo porogaramu ryavuze ko yatangiye gukoreshwa mu bihugu bitandukanye birimo u Buhindi.

Basobanuye ko umuhinzi ushaka kureba icyo igihingwa kirwaye agifata, akagifotora, porogaramu yabigenewe igahita itangira gukusanya amakuru agaragaza ubwoko bw’indwara gifite; ikaba yanatanga inama zo guhangana na zo.

Umuyobozi w’Ikompanyi yakoze Plantix, PEAT (Progressive Environmental & Agricultural Technologies), Charlotte Schumann, yabwiye BBC ko iyi porogaramu yakozwe hagamijwe guhaza ibyifuzo by’abahinzi.

Abahinzi bo mu Buhinde batangiye gukoresha iyi porogaramu na bo bavuze ko ari iy’agaciro kuri bo kuko ibafasha kwita ku bihingwa byabo mu buryo butagoye ndetse bemeza ko ari porogaramu yoroshye gukoresha.

Voruganti Surendra, umuhinzi w’umuceri mu Karere ka Guntur muri Andhra Pradesh mu Buhinde yagaragaje akamaro ko gukoresha iyi porogaramu mu buhinzi.

Yagize ati “Iyi porogaramu ni ingenzi cyane, abahinzi twese twari tuyikeneye.”

Mu gace Surendra atuyemo habarizwamo abahinzi n’aborozi 500 bahinga ibirimo umuceri, ibigori, ibitoki, n’ibindi. Muri bo abagera kuri 20 bafite telefone zibafasha gukusanya amakuru ku bihingwa byabo.

Iyo porogaramu ngo ifite imikorere ijya kumera nk’iy’ubwonko bw’umuntu gusa ngo ikeneye abahanga bazajya bayunganira basubiza aba bahinzi mu gihe iyi porogaramu yaba idasobanukiwe n’ikibazo ibihingwa bifite.

Abayikoze bavuze ko bagiye kongera ubwinshi bw’indimi ikoresha ku buryo bizafasha abahinzi kuba bakwita ku bihingwa byabo mu ndimi bumva idasabye ko bajya gushakira ibisubizo ahandi.

Usibye gufasha abahinzi kwita ku bihingwa byabo, iyi porogaramu izanafasha abashakashatsi gukora amafumbire n’imiti y’ibihingwa, hagendewe ku makuru azajya ava ku bahinzi bakoresheje iyi porogaramu.

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker