U Rwanda rwohereje muri America ikawa ya 77,000 $

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kiratangaza ko cyohereje muri Lata Zunze Ubumwe za America, Toni 10 z’ikawa ikaranze ifite agaciro k’ibihumbi 77 by’amadolari ya America angana na 66,177,000 Frw.

Mu butumwa icyo kigo cyanyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatanu (ku wa 27 Mtata 2018) cyatangaje ko ari ubwa mbere mu mateka y’ubucuruzi bw’ikawa, u Rwanda rwoherejwe Toni 10 z’ikawa itunganyije muri Leta zunze ubumwe za America.

Cyatangaje ko gukaranga iyo kawa byayongereye agaciro kuko iyo iza kuba idakaranze yagombaga kuba ifite agaciro ka 42,000 $ angana na 35,000,000 RWF hafi kimwe cya kabiri cy’agaciro zagize.

NAEB ikavuga ko ubu ari ubucuruzi bwa mbere bukozwe nyuma y’uko muri Gashyantare 2018 ikompanyi y’abahinzi b’ikawa “Rwanda Farmers Coffee Company (RFCC)” isinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itanu na “Global Food” yo muri America.

Aya masezerano yatangiye kuganirwaho mu 2016, anarimo ko “Global Food” izashyira ishami i Kigali, ndetse no kohereza ikawa ikaranze igera kuri Toni 36.

Muri rusange, aya masezerano arateganya ko mu 2018 u Rwanda ruzohereza muri America ikawa ikaranze ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 246 (246 240 000 Frw), kandi ngo ubu bucuruzi bwitezweho gukura mu myaka izakurikiraho.

Ubwanditsi bw’umuseke.rw bwatangaje Eric Rukwaya, ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibicuruzwa muri ‘RFCC’ yavuze ko ubwo baherukaga gucuruza Toni nyinshi z’ikawa ikaranze ari mu 2015 ubwo boherezaga mu mahanga Toni indwi (7) mu Bwongereza.

Gusa, mu mwaka ushize ngo nabwo bacuruje Toni enye n’igice zacurujwe mu bice bitandukanye birimo Ubudage, Koreya y’Epfo n’ahandi.

Rukwaya ati “Uyu mwaka turateganya kohereza mu mahanga toni miliyoni 40 byitezwe ko zizinjiza ibihumbi 320 z’amadolari ya America (273 600 000 Frw).”

Iyi mikoranire hagati ya kompanyi yo mu Rwanda n’iyo muri USA, yitezweho kurushaho kwinjiriza u Rwanda Amadevize, ndetse no gufasha abahinzi b’ikawa bo muri Koperative esheshatu bagera ku 5 452, barimo abagore bangana na 36% n’imiryango yabo.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *