Uncategorized

“Sukuma wiki” ikiribwa kitabura ku ifunguro muri Kenya na Tanzaniya

Sukuma wiki ni ubwoko bw’imboga kenshi utabura ku ifunguro mu ngo z’abantu, mu mahoteri n’amaresitora mu bihugu bya Kenya, Tanzaniya n’ibindi bice bitandukanye by’ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ugenekereje “sukuma wiki” ni nko kuvuga ngo “Cuma iminsi”. Witegereje ubona ari imboga zifite amababi nk’ay’amashu ariko arambuye kandi manini atajya abumba nk’amashu.

Inkuru ya capital fm ikorera muri Kenya ivuga ko Abanyakenya bizera ko Sukuma wiki ifasha uwayiriye mu bijyanye n’iringaniza ry’ibiro mubiri we ufite.

Urya izo mboga ngo ntashobora kugira ikibazo bamwe bakunze kugira cyo kugira ibiro bidahura n’imyaka ndetse n’uburebure umuntu aba afite.

Ivuga kandi ko izo mboga arizo bakesha kugira umubiri usukuye imbere n’inyuma. Ituma ngo bagira uruhu rwiza, inzaara ndetse n’umusatsi bikura neza.

Izo mboga ngo zikungahaye kuri vitamin A irinda ibibazo by’amaso bya hato na hato. Ndetse ngo intungamubiri zifitemo zikomeza ubudahangarwa bw’umubiri.

Ku batarya inyama na bo ngo irabafasha cyane kuko yifitemo intungamubiri nk’inyama y’ikimasa kandi igafasha amaraso kwinjiza umwuka mwiza.

Mu bihugu bya Kenya, Tanzaniya, Congo na Uganda bakunda kurisha sukuma wiki n’umutsima w’ibigori (kawunga) iryo fumguro rikitwa Sima, Sembe cyangwa Posho.

Umuhinzi wa sukuma wiki muri Kenya|photo -net
Ifumguro ryitwa Sima, Sembe cyangwa Posho

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker