Rubavu: Gahunda yo kujya ibihe mu gukura ibirayi nta gisubizo iri gutanga

Abahinzi bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu irimo Bugeshi na Mudende baravuga ko gahunda bari bafashe yo gusimburana gukura ibirayi ntacyo iri kugeraho kuko ibirayi byabo bikomeje kwangirkira mu mirima.

Bavuga ko bari bemeye iyo gahunda kugira ngo barebe ko byajya bigurwa hatibanzwe ahantu hamwe no kwirinda ko bose bakurira rimwe byose bigahurira ku isoko bakabura abakiliya cgangwa bikabaviramo guhendwa.

Nyamara n’ubundi ngo hari abari kubikura bikamara iminsi irenga ine (4) bitaragurwa bityo Umurenge wagombaga gukurikiraho ugasanga utakwirirwa ukura kandi n’abakuye batagurishije.

Umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Mudende yabwiye Radiyo Flash ko mbere yo gukura ibirayi babanza kureba niba abandi batakuye anemeza ko gusarura bitameze neza.

Agira ati “ibirayi byinshi byaheze mu mirima nta birayi bikurwa dukura ibirayi nabi nabi…urabona nk’ibi ngibi (ibyakuwe) bimaze hafi iminsi ine, none umuntu yakwiteza imbere ate?”

Yakomoje kuri gahunda yo gukura bari bafite na yo yapfuye kubera ko abari bakuye batagurishije bigatuma n’abagombaga kubakurikira badakura.

Agira ati “dore nk’ubu bari gukura uyu munsi none dore bahagaze bitewe n’ibi biri ku mihanda…niba Mudende yari gukura uyu munsi, Bugeshi yari kuzakura ku kindi gihe kizakurikiraho none iyo Mirenge yombi ntiyakuye.

Mugenzi we avuga ko kubera kwiganyira kubikura hari ibyo bari gusanga byaraboze. Agira ati “bari kujya kubikura abagasanga byumiye mu mirima kubera gutindamo bikanabora.”

Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse gukomoza ku kibazo cy’abavugaga ko babuzwaga gukura ibirayi, avuga ko kubibuzwa bitaba aribyo ariko ari gahunda abahinzi bumvikanyeho ntacyo bitwaye.

Dr. Mukeshimana Gerardine yagize ati “Ntabwo dushobora kuva muri Ministeri ngo tubwire abantu ngo muzasarura mutya. Ntekereza ko ari ubwumvikane bwabo …. bicaye bakabyumvikanaho bati wowe urakura uyu munsi undi azakura ejo, numva ntacyo byaba bitwaye”.

Hari abahinzi bamaze kudohoka ku buhinzi bw’ibirayi kubera igihombo bahuye na cyo, barimo uwavuze ko yashoye ibihumbi 400 frw agaruza ibihumbi 200 frw none ngo ari kugenda ava muri ubwo buhinzi nubwo yari yarabigize umwuga.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Nyabihu yari yafashe gahunda nk’iyo yo kuba baretse gukura. Umurenge wa Kabatwa ukaba wari watangaje ko ari ukugira ngo ibirayi bibanze bigabanyuke ku isoko bazagurishe ku giciro cyiza bimaze kubura.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *