Muhanga: Bagiye guteza imbere ubworozi bifashisha amakuru y’Iteganyagihe

Aborozi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye kwita ku bworozi bwabo babujyanisha n’amakuru y’iteganyagihe, Nyuma yo gusobanurirwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) akamaro k’amakuru batanga mu bijyanye n’ubworozi.

Abo borozi barimo aborora amatungo magufi, amareremare n’ibiguruka, bavuga ko basanze hari ibibazo amatungo yabo ajya agira biturutse ku mihindagurikire y’ikirere ariko ntibabimenye.

Harimo ngo kuba ubushyuhe cyangwa ubukonje bwakwiyongera cyangwa bukagabanyuka mu kiraro kandi itungo rikirimo ritabyihanganira.

Umwe mu bahuguwe yagize ati “Nibyo ntarinzi buriya baratubwiye bati ukurikiranye iteganyagihe mu bworozi riragufasha. Nk’umuntu woroye ingurube niba wakurikiranye iteganyagihe ugasanga ubushyuhe bwageze ku gipimo cyo hejuru, urabyuka ukazitera amazi niba ubushyuhe bwagiye hasi nk’umuntu woroye ihene ntabwo yuzura n’ubukonje ukaba wakongeramo umwuka nabwo ubushyuhe bukiyongera.”

Ibyo kandi ngo baybibukije ibijyanye no guhunika ubwatsi bakwifashisha mu bihe by’impeshyi cyane mu mezi y’ukwa 7 n’ukwa 8, igihe inka zisonza zikabura ubwatsi.

Umuyobozi wa Koperative y’aborozi bororera mu karere ka Muhanga, Uwimabera Anastasie avuga ko basanze amakuru y’iteganyagihe yafasha no kurwanya indwara zitandukanye zibasira amatungo. Umworozi akaba yategura imiti akurikije amakuru yahawe.

Agira ati “Hari nk’udusimba twororoka mu gihe cy’imvura ubwo biba bisaba kumenya igihe uvurira amatungo yawe bitewe n’ibihe uko bimeze.”

Vuguziga Floribert ushinzwe ikoreshwa ry’amakuru y’itaganyagihe muri Meteo Rwanda ashimangira ko ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje ari inkingi ikomeye mu bworozi.

Agira ati “Amatungo nayo ubwayo ukwiriye kuyabungabunga ukoresheje amakuru y’ikirere ukamenya ibipimo bihari. Niba woroye inka ukwiriye no kumenya ubushyuhe buri muri cya kiraro.niba amakuru y’ubumenyi bw’ikirere yavuze ko akarere uherereyemo kaza kugira ubushyuhe bwo hejuru burenze igipimo cyihanganirwa n’amatungo umworozi akwiriye kuba abizi akavuga ngo umunsi w’ejo ikiraro cyanjye kizirirwa gitya nzakora ibi.”

Abahawe amahugurwa barimo abibumbiye muri Koperative n’abororera mu ngo zabo.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *