Uncategorized

Mu mwaka umwe abafite inzara biyongereyeho miliyoni 11 mu bihugu 51

Ubushakashatsi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) n’iriyita ku biribwa (WFP) yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 22 Werurwe 2018 yagaragaje ko mu mwaka umwe abafite inzara biyongereyo miliyoni 11 mu bihugu 51 byakorewemo ubushakashatsi.

Raporo y’ubwo bushakashatsi igaragaza ko abagera kuri miliyoni 124 bagize inzara ikabije mu mwaka wa 2017 bavuye kuri miliyoni 113 muri 2016.

Ibibazo by’umutekano muke n’intambara mu bihugu  bya Maynmar, Amajyaruguru y’Iburasirazuba bwa Nijeriya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Sudani y’Epfo na Yemen ngo byabaye indandaro y’iyo nzara ku baturage byabyo.

Umuyobozi mukuru w’isahmi ry’ubuhinzi n’ibiribwa (FAO) José Graziano da Silva yavuze ko niba abantu bashaka ko inzara ishira bagomba kumva isano iri hagati y’intambara n’inzara.

Ati “Tugomba kumva isano iri hagati y’umutekano muke n’inzara niba dushaka kugera kuri zeru ku kibazo cy’inzara. Dushore mu bijyanye no kongera umusaruro turwanye intambara.”

Ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere nabyo ngo byateje umusaruro muke mu bihugu byibasiwe n’imyuzure cyangwa izuba ryinshi, bituma bike bibonetse bihenda.

Umutekano muke n’ihindagurika ry’ikirere

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ibihugu 15 muri 18 byagize inzara itewe n’umutekano muke ari ibyo muri Afurika.

Ibyo byakomeje gutuma Afurika yugarizwa n’inzara kuko abagera kuri 70% bangana na miliyoni 74 ari abo muri Afurika.

Imyuzure yo ngo yagize uruhare rwo guteza inzara mu bihugu 23 ku Isi birimo 2/3 byo muri Afurika. Byasize abagera kuri miliyoni 39 bafite inzara ikabije.

Umunyamabga w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres yavuze ko ubushakashatsi nk’ubwo bugamije kugaragaza ikibazo gihari

Ati “Raporo nk’iyi itanga imibare igaragaza ikibazo. Ubu ni ahacu kugira ngo dufate iya mbere mu gukemura ikibazo cy’inzara no gufata ingamba zo kuyirandura.”

Iyo raporo itabariza by’umwihariko umubare munini w’abagore n’abana bakeneye ubutabazi bw’ibyo kurya.

Inagaragaza ko hari ibihugu bizakomeza kuba mu kaga muri uyu mwaka wa 2018. Birimo Afganistan, Repubulika ya Centre Afurika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Nijeriya, Sudani y’efpo Siriya, Yemen, Libiya, Mali na Nijeri.

Kubera ihungabana ry’ubukungu n’indwara z’ibyorezo igihugu cya Yemen kizaba mu kaga gakabije kurusha ibindi.

Muri Afurika ho ibura ry’ibiribwa rizaterwa n’ibihe by’izuba mu bihugu bya Somalia, Ethiopia n’Amajyepfo ya Kenya, Senegal, Chad, Niger, Mali, Mauritania na Burkina Faso.

Twarabanye Venuste/agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker