Uncategorized

Mu mezi 4 ibiza byangije Hegitari 4,000 bihitana abantu 183

Imibare mishya ya Minisiteri ifite ibiza mu nshingano (MIDMAR) iragaragaza ko kugeza ubu abantu 183 bamaze guhitanwa n’ibiza naho hegitari zirenga 4,000 z’imirima y’ibishanga n’imisozi yacitse inkangu ariyo imaze kwangirika.

Iyo mibare igaragaza Ibiza byatewe n’imvura hagati y’itariki ya mbere Mutarama na 30 Mata 2018 ngo niyo ya mbere iri hejuru mu Rwanda mu myaka 20 ishize.

Imirima yangiritse yari ihinzemo imyaka, yiganjemo iyo mu bishanga ndetse n’iyatwawe n’inkangu mu turere tw’imisozi miremire.

Ibyangiritse kuri ubwo buso ngo bifite agaciro k’arenga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ubuzima bw’abantu n’imyaka bahinze, ibikorwa remezo nabyo ngo byarangiritse. MIDIMAR yatangaje ko ibiza byasenye inzu 9,974 naho imiryango 706 yavuye mu byayo aho imwe yashakiwe amacumbi indi ikaba icumbikiwe n’abaturanyi.

Ni mu gihe ibyumba by’amashuri 21 n’insengero zirindwi byasenyutse naho ibiraro 42 n’imihanda 58 bikangirika.

Ikibazo cy’ibiza muri iki gihe cyatumye Inama y’Abaminisitiri iterana iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeza gahunda zo kurwanya ingaruka zikomoka ku biza mu gihe kirambye hibandwa ku kubungabunga ibidukikije, ibikorwa remezo, imiturire myiza, ubuhinzi n’ubworozi.

Muri Musanze amashu yari ageze igihe cy’isarura yangijwe n’urubura| ifoto/Izubarirashe
Aha Imvura yari yangije Hegitari 100 kubera imvura yaguye ijoro rimwe

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker