Uncategorized

Menya ibijyanye n’Ubuhinzi bwa Marakuja

Igihingwa cya marakuja (amatunda) gifite inkomoko mu majyepfo y’igihugu cya Brezil giherereye muri Amerika y’epfo. Marakuja (Amatunda) ni gihingwa cyageze mu Rwanda cyizanywe n’abamisiyoneri, gikwira hose mu gihugu,bigeza n’aho bategeka abahinzi kugitwikiriza ibimoteri; heragaho imbuto zikaribwa n’abana.

Abenshi bemeza ko marakuja yagejejwe muri Afurika n’abanyaporotugali bashaka ibihugu byo gukoloniza. Icyo gihe abantu bari batarakimenyera bigatuma isoko ryacyo riba rito.

Ubuhinzi bwayo bwiyongereye uko abantu bitabiraga kuyirya ari nako isoko ryayo ryaguka, umuhinzi akarebera kuri mugenzi we uko ahinga nawe akamwigana.

Mu buhinzi bwa Marakuja nta bujyanama bw’iyamamazabuhinzi bwabaga buriherekeje. Nyuma ya genocide yo muri 1994, abantu benshi bitabiriye guhinga marakuja cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu mu turere twa Gakenke, Rulindo, Bulera na Gicumba.

Mu Burengerazuba ni muri Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi no mu majyepfo Nyamagabe na Nyaruguru, kuko abahinzi baho bari bamaze kubona isoko rishimishije ry’i Kigali mu mujyi, iry’inganda ziciriritse ndetse n’i Bugande.

Urubuga nozubu.minagri.gov.rw rwandika ko mu Rwanda hahingwa Marakuja z’ubwoko bubiri aribwo marakuja y’umuhondo na Marakuja y’isine. Marakuja zo mu bwoko bw’isine nizo zikunzwe cyane haba mu Rwanda ndetse no ku masoko mpuzamahanga.

Mu Rwanda ubuhinzi bwa marakuja bukorwa n’abahinzi ku giti cyabo cyangwa bibumbiye mu mashyirahamwe no mu makoperative hirya no hino mu gihugu.

Ubu isoko rya Marakuja ni rinini, kandi mu Rwanda haboneka ibyangombwa byose byatuma umusaruro wa marakuja uba mwiza kandi mwinshi; ni ngombwa rero ko abahinzi bakoresha ubutaka n’ikirere cyiza u Rwanda rufite kugirango bongere umusaruro wa marakuja.

Kugeza ubu umusaruro wa marakuja uboneka mu Rwanda uracyari mucye cyane ugereranyije n’ukenewe haba mu nganda zo mu Rwanda , haba ku masoko yo mu karere ndetse no ku masoko mpuzamahanga.

Kuri ibi hiyongeraho ko umusaruro ujya ku masoko mpuzamahanga ugomba kuba mwiza. Ubirebye usanga ububi n’ubuke bw’umusaruro buterwa n’uburyo bw’imihingire ya marakuja budakurikije tekinike zo kuyihinga kimwe n’indwara nyinshi ziboneka mu mirima ya marakuja.

Imirima myinshi ya marakuja igizwe n’uturima duto, turimo ibiti bike tungana na hegitare 1/5 kugera kuri hegitari n’igice dukwirakwiye hirya no hino mu gihugu.

Hariho imirima minini ariko idakunze kurenza hegitari 4 n’igice, cyakora hariho abahinzi bake bafite ubushake bwo kongera ubuso buhingwaho marakuja.

Twarabanye Venuste/Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker