Uncategorized

Leta ya Zimbabwe yemereye abaturage guhinga urumogi

Leta ya Zimbabwe yasohoye itegeko ryemerera abaturage guhinga urumogi rwo kwifashisha mu buvuzi no mu bushakashatsi, rukazajya ruhingwa n’ababiherewe uburenganzira hakurikijwe iryo tegeko.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko iryo tegeko rivuga ko umuturage uzashaka kuruhinga azajya abanza kubisaba muri Minisiteri y’Ubuzima kandi nabwo agashyirwaho amabwiriza akomeye.

Itegeko rivuga ko ushaka guhinga urumogi hari amafaranga agomba kubanza gutanga n’ibyangombwa bigaragaza aho ashaka kuruhinga.

Uwemerewe guhinga urumogi agomba kuba ari umuturage wa Zimbabwe cyangwa afite icyemezo kimwemerea kuhaba mu gihe sosiyete igomba kuba ikorera cyangwa ifite amashami muri Zimbabwe.

Ushaka kuruhinga kandi agomba kwerekana ingano y’urumogi azajya asarura ndetse n’igihe azajya arusarurira hanyuma agahabwa icyemezo kizajya kimara imyaka itanu ishobora kongerwa.

Urumogi rusanzwe ari ikiyobyabwenge kitemewe n’amategeko ya Zimbabwe nubwo rukunze gukoreshwa mu buvuzi gakondo nko ku ndwara z’ubuhumekero (asthma) uburwayi bwo mu mutwe ndetse hari n’abarukoresha ngo umusatsi wabo ukure vuba.

Ufashwe yarahinze urumogi cyangwa arunywa muri icyo gihugu ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 12.

Agronews.rw

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker