Leta irasaba aborozi kurushaho kurwanya Uburondwe

Dr. Rutagwenda Théogène ushinzwe Ubworozi n’ibikomoka ku matungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi arasaba aborozi kurwanya uburondwe butarakwira mu biraro n’inzuri, mu rwego rwo kwirinda indwara zibukomokaho n’ibihombo butera ku musaruro w’ibikomoka ku matungo birimo n’impu.

Mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda, Dr. Rutagwenda yavuze ko Ikirondwe kinini gifite amaguru 8 iyo kimaze kunywa amaraso y’inka cyangwa irindi tungo, gihita kigwa hasi aho cyororokera kigatera amagi ari hagati y’ibihumbi 20 na 40.

Iyo ari mu gihe cy’izuba n’umuyaga mwinshi ngo ayo magi aba ashobora kumara igihe kigera ku mezi 12 yihishe mu butaka cyangwa ibyatsi arindiriye ko igihe cy’imvura kigera hanyuma akazavamo uturondwe duto tunywa amaraso natwo tukongera kororoka.

Dr. Rutagwenda ati “ibihembwe nka bibiri rwose bubimara (Uburondwe) aho butarapfa, niyo mpamvu dukangurira aborozi kuburwanya hakiri kare; kuko iyo uburwanyije wica ububa buri ku itungo kugira ngo butamanuka bugatera amagi cyangwa bugakura bukazageza icyo gihe cyo gutera amagi niyo ntambara aborozi bagomba kurwana.”

Umworozi warwanyije uburondwe akibubona ku nka ye cyangwa andi matungo bimufasha kubukumira mu kiraro cyangwa mu rwuri rwe hakiri kare.

Dr. Rutagwenda yanavuze ko mu buryo bw’ubukungu, impu z’inka zariwe n’uburondwe zitabona isoko kuko ziba zarangiritse.

Yagize ati “ Iyo ikirondwe kirumye inka hasigara agasebe…babandi bagura impu ntabwo bashaka impu zatobaguritse zifite ubusembwa urumva ko bwangiza agaciro ka rwa ruhu.”

Umworozi urwanya uburondwe agirwa inama yo gukora kuburyo umuti ugera mu ntanzi z’amatwi, akareba no mu matwi, mu maha, mu busenzi n’ahandi uburondwe bukunda kwihisha.

Uburondwe butera amatungo indwara zitandukanye; zirimo Ikibagarira (ku kigero cya 60%), Karaso, igishehse, Ikibwa n’umusumagiro.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *