Uncategorized

Intare yo muri Pariki y’Akagera yari iherutse kubyara eshatu yapfuye

Pariki y’Akagera yatangaje ko Intare yitwa Shema yari iherutse kubyara ibyana bitatu (3), yapfuye izize igikomere bikekwa ko yagize igerageza kwica indi nyamaswa.

Ubuyobozi bw’iyo Pariki bwatangaje ko iyo Ntare yazanywe mu Kagera muri 2015 yari ifite imyaka 14 y’ubukure.

Intare yapfuye, yabyaye ibyana bitatu muri 2016, birimo bibiri by’imfizi n’ikindi kimwe cy’ishashi, ndetse ngo ubuzima bwabyo bumeze neza.

Ubwanditsi bwa IGIHE bwatangaje ko ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bukeka ko iyo Ntare yazize igikomere yari yaratewe n’inyamaswa yageragezaga kwica.

Intare yapfuye ni imwe muri zirindwi (7) Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB cyagejeje mu Rwanda muri 2015 nk’impano yaturutse muri Afurika y’Epfo.

Cyakora Pariki yanatangaje ko abagenzuzi babonye amakuru ko izindi Ntare ebyiri harimo Kazi na Umwari zagaragaye zifite ibyana, bisobanuye ko umubare w’Intare mu Kagera uzakomeza kwiyongera.

Izo Ntare zose zashyizwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite ubuso bwa km² 1,200, ikaba iri hagati y’u Rwanda na Tanzania. Uretse Intare iyo Pariki ibonekamo Inzovu, Urusamagwe, Imbogo n’Inkura.

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker