Gisagara: Abahinzi b’ibigori begerejwe uruganda rutunganya Kawunga

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Gisagara begerejwe uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 30 z’ifu ku munsi, rwitezweho kuba isoko ribegereye ry’umusaruro wabo.

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu tugira umusaruro mwiza w’ibigori. Imibare yerekana ko kuri ubu ibigori byahinzwe ku butaka bwahujwe mu bishanga busaga hegitari 7000, biteganyijwe ko buzasarurwaho toni zirenga ibihumbi 24.

Urwo ruganda rwitwa ‘Family Maize Flour Gisagara’ rwubatswe mu Murenge wa Kibirizi ruzajya rugura ndetse rutunganye umusaruro w’ibigori.

Misago Aphlodise Uhagarariye urwo ruganda, yabwiye itangazamakuru ko mu kugura umusaruro bakurikiza ibiciro bishyirwaho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bityo ko ntakibazo kizaba mu mikoranire n’abahinzi.

Yagize ati “Abahinzi nta mpungenge bagomba kugira kuko umusaruro wabo tuzajya tuwugura tuwutunganyemo ifu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yibukije abahinzi kwita ku buziranenge bw’umusaruro wabo kuko ariwo abashoramari bagura, avuga ko abahinzi bazakomeza gufashwa kubona amasoko kandi ku biciro byemejwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ati “Twari dusanzwe tugurisha i Kigali no mu zindi nganda zitandukanye ariko kuba mu Karere kacu huzuye uruganda runini, ni icyizere duha abaturage ko tuzakomeza kubikurikirana kugira ngo babone isoko kandi ku giciro cyemejwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.”

Rutaburingoga avuga ko mu gufasha abaturage gusarura neza, ku bufatanye n’Ikigo cyUbuhinzi, RAB, bigishwa kumisha umusaruro wabo neza kandi bubakiwe ubwanikiro bugera kuri 34.

Urwo ruganda rwatangiye gukora ndetse Ifu rutunganya iri kumenyekana cyane ku izina rya ‘ifunguro’ itekwamo umutsima cyangwa igikoma. Kugeza ubu igurishwa mu turere twa Gisagara, Huye, Nyanza, Nyaruguru na Nyamagabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *