Minisitiri Dr. Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr Gérardine Mukeshimana, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga bikanatunganya kawa.

Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, IACO, risanzwe rigira umuyobozi waryo buri mwaka w’ingengo y’Imari ugomba kuba ari Minisitiri w’Ubuhinzi. Kuri ubu u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora.

Ku wa 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo Minisitiri Mukeshimana yahererekanyije ububasha n’Umunye-Ghana, Dr. Owusu Afriyie Akoto.

Iri huriro ryashinzwe mu 1960, ritangirana n’ibihugu 11 kuri ubu ribarizwamo ibihugu bigera kuri 25 bihinga bikanatunganya kawa birimo n’u Rwanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bihinga kandi bikanatunganya kawa nziza ifite umwihariko w’uburyohe bukundwa n’amahanga. Nkuko Ibarura rya kawa ryakozwe 2015 ryagaragaje ko ikawa ihingwa n’abahinzi bangana na 355 ,751 mu Rwanda. Umusaruro wa kawa u Rwanda rweza uri hagati ya toni 20,000 na toni 24,000 za kawa itonoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *