Hatangiye gukorwa amaterasi yitezweho kubungabunga Ikiyaga cya Burera n’Igishanga cy’Urugezi

Akarere ka Burera katangiye gutunganya amaterasi yikora azakorwa kuri hegitari 100 mu Mirenge Itanu hagamijwe kubungabunga inkombe z’Ikiyaga cya Burera n’Igishanga cy’Urugezi.

Ayo materasi azakorerwa ku musozi ihanamye yo mu Murenge ya Kinoni, Kinyababa, Butaro, Bungwe na Rwerere ikunze kwibasirwa n’isuri ikabije.

Nzabandora Gratien utuye mu Murenge wa Kinoni, yavuze ko bishobora kuzakemura ikibazo cy’isuri yabatwariraga imyaka mu bihe by’imvura kandi bigatanga ubusugire ku Kiyaga cya Burera.

Yagize ati “Twahezaga imyaka myiza ariko imvura yaragwaga ikabikushumura byose tukabisanga hasi ku Kiyaga, ubu amaterasi azadufasha kujya ahagarika umuvuduko w’amazi ubundi tweze neza ndetse n’Ikiyaga gisugire”

Mugenzi we, Mutezinka Dancille yishimiye ko bahawemo akazi ariko na we ashimangira ko uruhare runini ruzaba urwo gukumira Ibiza.

Yagize ati “Usibye kuba dufitemo akazi mu kuyacura, azanadufasha kurengera ibidukikije kuko harimo imyaka yacu yacikiraga mu bishanga, hari n’abicwaga n’inkangu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko gahunda yo guca ayo materasi kuri hegitari 100 izaba yarangiye mbere y’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Ati “Biteganyijwe ko tuzakora amaterasi yikora dufatanyije na Minisiteri y’Ingabo binyuze mu Nkeragutabara ku butaka bwa hegitari 100 mu Mirenge itanu, hari n’abaturage twahayemo akazi kuko iyo aribo bari kuyikorera bakora neza kuko aba ari ibyabo, kandi bizadufasha no kubungabunga Ikiyaga cya Burera n’Igishanga cy’Urugezi byajyaga byangizwa n’isuri.”

Akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire harimo n’ihanamye cyane yakunze kujya iriduka ubutaka n’imyaka y’abaturage bikiroha mu Kiyaga cya Burera n’igishanga cy’Urugezi gifatiye runini ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo.

Umushinga wo gutunganya ayo materasi uzatwara miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *