RAB yatangiye gukingira Ruje y’Ingurube, urukingo ni Frw 900 kuri Dose Imwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangiye gukingira Ruje y’ingurube, aho urukingo rugura Frw 900 kuri dose imwe ingurube izajya iterwa dose ebyiri.

Hashize iminsi aborozi b’ingurube mu turere dutandukanye bataka igihombo bari gutezwa n’iyi ndwara imaze kwica ingurube zirenga 320 nk’uko bitangazwa na RAB, ikaba yaragaragaye mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Kamonyi, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.

Iyo ndwara itera umuriro mwinshi ingurube, igacika intege mu ngingo ikananirwa guhagarara, uretse ibi kandi ngo igatangira kuzana utuntu tw’amaraso ku matwi ku buryo mu minsi ibiri ihita ipfa.

Urwo rukingo rwitwa Eryseng ruhabwa ingurube zirengeje amezi atandatu zivutse, rugatanga ubudahangarwa nyuma y’ibyumweru bitatu ingurube ikingiwe, ubwo budahangarwa bukamara amezi atandatu.

RAB yatangaje ko urwo rukingo ruboneka muri RAB ariko ko mu minsi iza ruzajya ruboneka no mu bikorera basanzwe bacuruza inkingo z’amatungo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yavuze ko dose imwe ari Frw 900 nibura ingurube imwe isabwa guterwa ebyiri kugira ngo igire ubudahangarwa bwo guhangana n’iyi ndwara.

Dr Ndayisenga yibukije aborozi ko urwo rukingo rutari bukumire izindi ndwara ndetse avuga ko isuku ikenewe mu bworozi bw’ingurube.

Ati “Urukingo ruje gukumira iyi ndwara, ruratuma aborora ingurube bagira umutekano ariko nakongeraho akantu kuko urukingo rutazakumira izindi ndwara zituruka ku bororera ingurube mu mwanda, turakumira iyi ndwara ariko hari n’izindi zishobora kwibasira ingurube zabo cyane cyane izituruka ku mwanda.”

Yakomeje avuga ko aborozi b’ingurube basabwa kugira ubwirinzi ku matungo yabo ngo kuko nibatayarinda bizajya bibatwara amafaranga menshi bakingira indwara zitandukanye.

Ati “Aho bororera ntabwo abantu bagomba kuhajagajaga uko biboneye bagomba kugira isuku yaba ku bakozi naho ingurube ziba, abantu benshi bazi ko ingurube ziba mu mwanda si byo, bazigaburira umwanda wasigaye muri restaurant kandi si byo bakagombye kuzigaburira ibintu byiza kandi bakazirinda kugera ku mwanda kuko niho zandurira izo ndwara zose.”

Dr Ndayisenga yasabye kandi aborozi b’ingurube kugana ubwinshingizi bw’amatungo ‘Teakana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ ngo kuko leta ibatangira 40% bo bakiyishyurira 60%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *