Rubavu: Umushinga wo kubungabunga Sebeya washyikirije abatishoboye inka 72 (Amafoto)

Abaturage bo mu Tugali twa Karambo, Nkomane na Rusongati mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, bashyikirijwe  inka 72 zatanzwe n’ Umushinga Ubungabunga Icyogogo cy’Umugezi wa Sebeya.

Gutanga inka n’amatungo magufi ni igikorwa kije gisanga ibindi bimaze gukorwa muri uwo mushinga birimo guca amaterasi y’indinganire n’ayikora, gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka, gutanga ibigega bifata amazi y’imvura n’amashyiga arondereza ibicanwa.

Uyu mushinga ukorera mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu, umaze kandi kubaka inkuta kuri Sebeya hagamijwe guhangana n’imyuzure yibasira abaturage b’Akarere ka Rubavu byumwihariko mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero.

Umwe mu baturage bahawe Inka witwa Nzabandora Theoneste yavuze ko izamufasha kugera ku itarambere rirambye harimo kongera umusaruro.

Yagize ati “Ndi mu bantu bakorewe amaterasi mu murima wanjye ndetse ndi mu bantu bahawe akazi mu kuyakora. Dukeneye ko rero ubutaka bwacu buzaba bukomeye budatwarwa n’isuri bunatanga umusaruro kandi ibi twarangije kubigeraho kuko twahawe inka zizaduha ifumbire.”

Mugenzi we Nyirambabazi Valentine yavuze ko ifumbire azajya abona izamufasha kongera umusaruro ku butaka buto afite.

Ati “Ifumbire izava ku nka nahawe izajya imfasha mu kubyaza umusaruro uturima tw’igikoni natangiye.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda, Niyotwambaza Hitimana Christine, yavuze ko ibikorwa byinshi muri uyu mushinga bigamije gukura abaturage mu bukene ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Uyu munsi izi nka zatanzwe binjyujijwe muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika tukaba twizera ko zigiye guha abaturage ifumbire, imirima yabo yakozwemo amaterasi ibone ifumbire yongera uburumbuke bw’ubutaka bwabo. Ibi bizaba imwe mu ntwaro zikomeye zizadufasha kubungabunga Icyogogo cya Sebeya.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (IUCN), Charles Karangwa avuga ko iyo abaturage bakuwe mu bukene, bakigishwa ibyiza byo kubungabunga ibidukikije kandi bakabigiramo uruhare, bitanga umusaruro haba mu kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere imiryango yabo.

Umushinga Ubungabunga Icyogogo cya Sebeya ushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda (RWB) gifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije (IUCN) n’Umuryango w’Abaholandi ugamije Iterambere (SNV) ndetse n’Uturere ku nkunga ya Leta y’ Abaholandi.

Hagendewe ku cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu guhabwa inka
Umuyobozi wungirije RWB, Visi Meya ushinzwe ubukungu n’umuyobozi wa IUCN bashimira abaturage bahawe inka
Niyotwambaza Hitimana Christine, Umuyobozi Mukuru Wungirije w_ Ikigo cy_igihugu gishinzwe umutungo kamere w_amazi mu Rwanda
Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Abagore biganje mu borojwe inka
Abaturage bishimiye inka nziza cyane borojwe
Abahawe izi nka bazabona ifumbire y’imborera yo gukoresha mu mirima bigire uruhare mu gufata ubutaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *