Minagri yavuze ku cyishe amafi yororerwaga muri Muhazi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangaje ko yakoze ubugenzuzi ku kibazo cy’amafi ya Koperative y’Urubyiruko ruyororera mu Kiyaga cya Muhazi, igasanga icyatumye apfa ari ukwivangavanga kw’amazi mu kiyaga kwatewe n’imvura imaze iminsi igwa ndetse n’amaso ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n’indi myanda ituruka ku biryo bisigara bayagaburira.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Kingara mu Kagari ka Mununu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, nibwo hagaragaye amafi yororwaga na Koperative y’Urubyiruko ya Haguruka dukore areremba hejuru y’amazi yapfuye.

Minagri yavuze ko ibyavuye mu bugenzuzi yakoze yasanze ikibazo cy’aya mafi cyatangiye ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021 ubwo amafi mu yari muri kareremba yatangiraga kureremba asamira umwuka hejuru. Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 saa 17h00 amafi yatangiye gupfa. Ku Cyumweru saa 02h00 apfa ari menshi.

Minagri yavuze ko icyatumye aya mafi apfa byatewe no “Kwivangavanga kw’amazi mu kiyaga kwatewe n’imvura imaze iminsi igwa maze amazi akanduzwa n’ibimera byo mu mazi bisanzwe biba mu ndiba y’ikiyaga bikaba byagabanyije umwuka uhumekwa n’amafi. Amaso ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n’indi myanda ituruka ku biryo bisigara bagaburira amafi. Ibi byatumye ihinduranya ry’amazi muri kareremba rigabanuka.”

Minagri yavuze ko yasanze hamaze gupfa amafi asaga 3700 ku mafi 10 000 yororwa n’iyi koperative bikaba bitandukanye n’ibyari byavuzwe n’abayobora iyi koperative ko hamaze gupfa arenga 7 000.

Koperative Haguruka Dukore igizwe n’abanyamuryango 18 bose b’urubyiruko yatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba isanzwe yororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi ikayagurisha hirya no hino mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *