Amayobera ku mafi yororerwaga mu kiyaga cya Muhazi yasanzwe areremba hejuru yapfuye

Urubyiruko rwibumbiye muri koperative Haguruka dukore Fumbwe rworora amafi mu Kiyaga cya Muhazi mu gice cyacyo giherereye mu Karere ka Rwamagana, ruri mu gahinda nyuma yo kubyuka bagasanga amafi yose bororaga agera ku bihumbi icumi yapfuye.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Kingara mu Kagari ka Mununu mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana.

Perezida wa Koperative Haguruka Dukore Fumbwe, Musengamana Aimable yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya icyishe amafi yabo ngo kuko yari agejeje igihe cyiza cyo kuyasarura bakayagurisha.

Yagize ati “Hahize iminsi itatu ifi tubona zimeze nk’izifite umunaniro, wanagagamo ibiryo ntizirye. Turavuga tuti reka tube twihanganye turebe niba ari umwuka muke wabaye mu kiyaga, uyu munsi rero mu ma saa munani z’ijoro abakozi bahararira baduhamagaye baratubwiye ngo ifi zose zagiye hejuru zapfuye, tujyayo kureba niba hari izo twaramura, nuko twazikuramo tukabona zimaze iminsi zarapfuye.”

Musengamana yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gukuramo ifi 7 000 ariko ngo zose zapfuye.

Ati “ Ikintu kiri kudutangaza ni uko ifi zose twakuye mu mazi twashyize i Musozi nta sazi n’imwe iri kuzijyaho kuburyo tubona rwose bikomeje kutuyobera. Inzego z’ibaze twazitabaje batubwira ko bagiye kuhagera mu kanya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel yavuze ko kugeza ubu bataramenya ikishe ayo mafi gusa ngo bari gushaka abazi neza iby’ubuvuzi bw’amatungo kugira ngo babarebere.

Ati “ Turashakisha ababizi neza batubwire icyayishe. Twe turatekereza ko zaba wenda zabuze umwuka mwiza nubwo tutabihamya neza.”

Koperative Haguruka Dukore igizwe n’abanyamuryango 18 bose b’urubyiruko. Yatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba isanzwe yororera amafi mu kiyaga cya Muhazi ikayagurisha hirya no hino mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *