REMA irasaba buri wese kugira uruhare mu kubungabunga ibiyaga n’imigezi

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyasabye Abaturarwanda kugira uruhare mu kubungabunga inkombe z’ibiyaga n’imigezi, birinda kuzishyiraho ibikorwa batabiherewe uruhushya na Minisiteri y’Ibidukikije.

Inyigo yakozwe na REMA mu 2008, yerekanye ko u Rwanda rufite ibiyaga 101 n’imigezi 863, harimo imigezi minini 747 n’imigezi mito 116, ibarirwa uburebure bw’ibirometero 6462.

Iteka rya Minisitiri ryo muri Nyakanga mu 2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bwashyizwe mu mutungo rusange wa Leta, rivuga ko ubutaka buri muri Metero 50 uvuye ku nkombe z’Ibiyaga na Metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi buri mu mutungo rusange wa Leta.

Mu bukangurambaga bugamije kwibutsa Abaturarwanda bose ko bitemewe gushyira ibikorwa kuri ubwo butaka bufatwa nk’ubuhumekero bw’ibiyaga n’imigezi, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yibukije ko nta muntu wemerewe kubushyiraho ibikorwa by’ubuhinzi cyangwa inyubako atabiherewe uruhushya na Ministeri y’Ibidukikije.

Yagize ati “Nta bikorwa cyangwa inyubako byemewe ku butaka buri muri iyo ntera, kereka ibikorwa bigamije kubungabunga inkombe z’ibiyaga n’imigezi, cyangwa ibindi bikorwa byemewe na Minisitiri w’Ibidukikije, kandi bigaragara ko ibyo bikorwa bitangiza ibidukikije, kandi hakaba habanje gukorwa inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yavuze ko kubungabunga inkombe z’ibiyaga n’imigezi ari ukurinda urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi.

Yagize ati “Inkengero z’ibiyaga n’imigezi iyo zitabungabunzwe neza, bigira ingaruka nyinshi zirimo ihumana ry’amazi y’ibiyaga n’imigezi biturutse ku bikorwa bya muntu bikorerwa mu nkengero zayo, ndetse no kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi y’ibiyaga n’imigezi no ku nkombe za byo.”

Inyigo ya REMA yo mu 2009 igaragaza ko Inkombe z’ibiyaga, ari ibice bibangamiwe bikeneye kubungabungwa, gukorerwaho ibikorwa by’ubushakashatsi, cyangwa ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage ariko bigakorwa nyuma yo guhabwa uruhushya na Minisiteri y’Ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *