Nyaruguru: Umushinga wa miliyoni 20$ ugiye kongera hegitari zisaga 3000 ku buso buhingwaho icyayi

Guverinoma y’u Rwanda, Ikigo cyitwa Unilever Tea Rwanda n’Umuryango wa The Wood Foundation Africa (TWFA) byashyize umukono ku masezerano y’icyiciro cya kabiri cy’umushinga w’icyayi uzasiga hongewe hegitari zisaga 3000 ku buso buhingwaho icyayi mu Karere ka Nyaruguru.

Aya masezerano yashyizweho umukono nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyasojwe mbere y’igihe cyari cyateganyijwe ndetse abahinzi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru bakagaragaza ko bateye intambwe nziza mu buhinzi bw’icyayi cyujuje ubuziranenge.

Icyiciro cya mbere cyasize hahinzwe icyayi ku buso bwa hegitari 3,400 y’ahari imirima y’abaturage, ziyongeraho hegitari 800 z’uruganda rutunganya icyayi.

Icyiciro cya kabiri cyashowemo miliyoni 20$ kizasiga haguwe imirima y’abaturage ndetse n’iy’inganda ebyiri zitunganya icyayi ku butaka buri mu Mirenge ya Busanze, Kibeho, Munini, Mata, na Cyahinda muri Nyaruguru. Bikazasiga ubuso bwose bugeze kuri Hegitari 6,400.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gérardine, yavuze ko uwo mushinga uzahindura imibereho y’abaturage ndete ukongera ingano y’icyayi cyoherezwa mu mahanga.

Ati “Ikirushijeho ni uko umushinga uzagira uruhare mu kuzamura ingano y’icyayi cyoherezwa mu mahanga, byitezwe ko uzajya winjiza miliyoni 209$ mu 2024. Uyu mushinga ni ishoramari ryiza rigamije kongerera agaciro ubutaka busharira.’’

Visi Perezida wa Unilever muri Afurika ushinzwe ibijyanye no guhererekanya umusaruro ukomoka ku Cyayi, Christian Byron, yavuze ko uwo mushinga ugaragza imbaraga z’ubufatanye kubera ukuntu uteza imbere ubuhinzi bw’icyayi cy’u Rwanda ndetse ugahindura imibereho y’abahinzi.

Umuyobozi Mukuru wa TWFA, Sir Ian Wood, yavuze ko ishoramari bakora rifite inyungu zitandukanye ndetse we akabihuza n’umwanya Akarere ka Nyaruguru kagize mu kwesa imihigo y’umwaka ushize.

Umushinga w’icyayi wa Nyaruguru watangiye mu 2017. Ni umushinga ugamije kubyaza umusaruro ubutaka busharira buboneka mu Karere ka Nyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *