Ruhango: Aborozi bibukijwe ko gufuherera biri mu bifasha gukumira ‘Ubuganga’

Ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango ryibukije aborozi ko uretse gukingira byarinze Inka kwicwa n’indwara y’Ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley, bakwiye kumenya ko gufuherera no kugaburira amatungo neza biri mu bifasha mu gukumira iyo ndwara.

Ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley (Lift Valley Fever) ni indwara iterwa n’umubu ukunze kugaragara hafi y’imigenzi n’ibishanga byigaragaza mu Karere k’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Inka yarwaye itangira kugaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi 15 ikagira umuriro, ikava amaraso ahari umwenge hose ku mubiri wayo, Inka zihaka zikaramburura izindi zigapfa.

Iyo ndwara yagaragaye muri Kenya mu 2018 ari nawo mwaka yagezeho mu Rwanda. Inka 78 mu Karere ka Ruhango zayirwaye zararamburuye izindi eshatu zirapfa eshanu ziravurwa zirakira.

Kuva icyo gihe habayeho ibikorwa byo gukingira ku buryo mu myaka ibiri ishize nta nka yongeye kugira ibibazo. Muri uyu mwaka nabwo inka zisaga ibihumbi 12 zarakingwe mu rwego rwo gukomeza kuyikumira.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango, Rugwizangoga Dieudonné avuga ko inka yarwaye ishobora kuvurwa igakira ariko ibyiza ari ukurinda ko yakwandura. Bumwe mu buryo bwo kuyikumira harimo gufuherera no kugarira amatungo neza.

Ati “Umuti wica uburondwe wica n’umubu. Inama tugira aborozi ni ugufuherera kuko uriya muti wica uburondwe wica n’umubu. Ikindi ni ukugaburira amatungo yabo neza kuko iyo inka yariye neza ubudahangarwa bwayo buriyongera ikabasha guhangana n’uburwayi”.

Rugwizangoga avuga ko gukingira inka byatumye mu myaka ibiri ishize ntayongera kwicwa cyangwa kuramburura kubera Lift Valley Fever akaba asaba aborozi kugenzura inka zabo kugira ngo iyagaragaza ibimenyetso ivurwe hakiri kare.

Inyana zivuka kugeza ku mezi atandatu zo ngo ziba zigifite ubudahangarwa ku buryo zitandura iyo ndwara, naho inka zaramburuye zikaba zihita zigira ubudahangarwa na zo ntizipfe ariko hakabaho igihombo cy’inyana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *