Nyagatare: Basabwe kubungabunga Umugezi w’Umuvumba birinda guhinga mu nkuka zawo

Abaturage baturiye umugezi w’Umuvumba mu Karere ka Nyagatare basabwe kwita ku migano yawuteweho no kwirinda kurenga metero 50 zagenwe gusigara mu nkuka z’imigezi.

Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020 ubwo hatangizwaga umushinga NAP ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe aho hatewe imigano ku mugezi w’Umuvumba ku burebure bwa kilometero umunani.

Uwo mushinga uzamara imyaka ine ukorera mu turere twa Kirehe, Nyagatare na Rusizi.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko impamvu ubutaka bw’u Rwanda bukomeza gutwarwa n’amazi bituruka ku baturage barenga kuri metero 50 zagenwe nk’ubutaka bwa leta buturiye umugezi, kandi bene bwo babwishyuwe.

Yasabye abaturage kurinda izi metero ku mugezi w’Umuvumba ndetse bakanabungabunga imigano yahatewe.

Ati “Nibabungabunge ubu butaka imigano ikure bityo hazagira isura nziza. Turabasaba kubungabunga ubu butaka n’uyu mugezi , turabasaba kutarenga za metero 50 zagenwe bakomeze bahinge mu mirirma yabo.”

Minisitiri Mujawamariya yasabye abaturage kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga hagamijwe kubaka ubukungu bufite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije.

Uyu mushinga uzatwara miliyari zisaga 6 Frw ufite intego yo kubaka ubushobozi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hirya no hino mu gihugu hakorwa igenamigambi ry’igihe kirekire.

Muri uyu mushinga hazaterwa imigano ku nkengero z’umuvumba, guha abaturage ibiti bivangwa n’imyaka, guca amaterasi y’indinganire, imiringoti no guha abaturage ibiti by’imbuto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *