Ibigo bya Leta n’ibyigenga bigiye guhabwa imisozi bizateraho amashyamba

Minisitiri y’Ibidukikije yatangaje ko ibigo bya Leta, ibyigenga n’imiryango itandukanye bigiye guhabwa imisozi bizateraho amashyamba bikayakurikirana kugeza akuze hagamijwe gukomeza kwirinda ko amashyamba acika no gukomeza kongera ingano yayo.

Ibi byagarutsweho mu nama yabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo ihuza Minisiteri y’Ibidukikije, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo bitandukanye bikoresha ibicanwa, mu rwego rwo kureba uko harushaho gukoreshwa izindi ngufu mu gucana zitangiza ibidukikije.

Muri iyi nama Minisiteri y’Ibidukikije yagaragaje ko nibura buri cyumweru mu Mujyi wa Kigali hinjira imifuka y’amakara arenga toni ibihumbi 62, aba yavuye kuri hegitari 400 z’amashyamba.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko hari imisozi myinshi n’inkombe z’imigezi zambaye ubusa, ndetse n’umubare munini w’amashyamba yamaze gusaza akeneye gusazurwa.

Dr Mujawamariya yavuze ko aka kazi ko gutera amashyamba Leta itari kukifasha yonyine aricyo cyatumye yegera ibigo bitandukanye kandi nabyo biza kubyakira neza.

Ati “Twiyemeje kwegera ibyo bigo navuze, ari ibigo by’abikorera ari sosiyete sivile tukumvikana ko tugiye kubaha aho batera amashyamba, icyadushimishije ni uko bose babyishimiye. Ni igitekerezo cyavuye mu kureba uko imisozi yacu isa.”

Minisiteri y’Ibidukikije yavuze ko mu byumweru bibiri iraba yashyize hanze gahunda igaragaza uko ibi bigo bizagenda bitera amashyamba n’aho bizayatera.

Ni gahunda biteganyijwe ko izakorwa muri iki gihe cyo gutera amashyamba (kuva mu Ukwakira kugeza muri Gashyantare 2021), gusa ikazakomeza uko buri mwaka hazajya hagera igihe cyo gutera amashyamba.

IGIHE yanditse ko Ikigo kizajya gihabwa umusozi wo guteraho ishyamba, kirikurikirane kugeza rikuze ubundi kirishyikirize Leta.

Mu 2019 u Rwanda rwesheje umuhigo rwari rwarihaye wo kongera amashyamba akagera kuri 30% by’ubuso bw’igihugu, dore ko ubu ageze kuri 30,4%, gusa hari ikibazo cy’uko hakiri amashyamba y’abaturage afashwe nabi.

Mu rwego rwo gukomeza kurengera amashyamba, Leta muri gahunda yayo y’imyaka irindwi iteganya ko 80% by’amashyamba yayo azaba acunzwe n’abikorera mu 2024. Kugeza ubu ubu hegitari 21655 z’amashyamba ya Leta, zingana na 35,58% zimaze kwegurirwa abikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *