RAB yerekanye imbuto nshya z’imyumbati yihanganira indwara

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko cyungutse ubwoko butandatu bushya bw’imbuto y’imyumbati, bufite ubushobozi bwo guhangana n’indwara kandi bugatanga umusaruro mwinshi. 

Izo mbuto nshya zirimo iyiswe Buryohe, Tebuka, Nsizebashonje, Gikungu, Tegereza na Biseruka zavuye mu bushakashatsi bwa RAB.

Nduwumuremyi Athanase Ukuriye ishami rikora ubushakashatsi ku gihingwa cy’imyumbati muri RAB, yavuze ko bashakishije imbuto nshya y’imyumbati kuko iyari isanzwe yari imaze kwibasirwa n’indwara z’ububembe na kabore, ku buryo itagitanga umusaruro mwiza. 

Ati “Guhera mu 2002 kugeza mu 2008, indwara y’ububembe yari imeze nabi, dusohora imbuto nyinshi z’imyumbati ziyihanganira, ariko bigeze mu 2009 dutangira kubona indi ndwara nshya yitwa kabore.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko izo mbuto nshya zifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro mwinshi, ugera kuri toni 40 kuri Hegitari imwe. 

Ati “Iyi myumbati mishya yakozwe, ibonye ifumbire nziza ikitabwaho, yagera no kuri Toni 40 kuri Hegitari”.

Yavuze ko umusaruro w’imyubati ukiri muke bityo ko kongera imbuto zayo kandi zitanga umusaruro wisumbuyeho byerekeza ku ntego u Rwanda rufite yo kuwuzamura. 

Ati “Uyu munsi imyumbati mu Rwanda ihingwa ku buso bwa hegitari hafi ibihumbi 200 hakavaho toni hafi miriyoni eshatu z’umusaruro, wabishyira ku mpuzandengo ugasanga ni hafi toni 14.5 kuri hegitari. Turacyari munsi ugereranyije n’ibindi bihugu bitandukanye, kuko byo biri hagati ya toni 20 na 25.” 

Insanganyamatsiko y’icyummweru cyahariwe igihingwa cy’imyumbati, cyatangirijwe mu Karere ka Nyanza ku wa 17 Ugushyingo 2020 igira iti ‘Ishoramari rinoze mu gukomeza uruhererekane nyongeragaciro rw’imyumbati’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *