Hatangajwe indwara yugarije ingurube, aborozi bahabwa ubutumwa bujyanye no kuyikumira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyatangeje ko indwara imaze iminsi yica ingurube muri Kigali no mu Burasirazuba yitwa ‘Ruje y’ingurube’ (Rouget du porc) gitanga inama zo kuyikumira.

Hari hashize iminsi mike aborozi b’ingurube bo mu turere twa Rwamagana, Kicukiro, na Gasabo bagaragaje ko ingurube zabo ziri gufatwa n’indwara izica vuba.

RAB yatangaje ko isuzuma ryakorewe ku bipimo byafashwe ku matungo arwaye, ryerekanye ko indwara iri kwica ingurube muri iyi minsi ari ‘Ruje y’ingurube’ izwi nka Swine Erysipelas cyangwa Rouget du Porc iterwa n’agakoko kitwa Erysipelothrix Rhusiopathiae.

Ingurube yafashwe na Ruje igira umuriro mwinshi (41.1 – 42.8°C), igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amatwi akirabura, ikanga kurya no kunywa amazi, ikabyimba mu ngingo, ikananirwa kugenda igacumbagira, akenshi bigakurikirwa n’urupfu.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, rivuga ko ingurube yishwe n’iyo ndwara itaribwa. Risaba aborozi gushyira mu kato ingurube zafashwe n’izikekwaho ubwandu bw’iyo ndwara, no gusukura neza ingurube n’ibiraro byazo hagaterwamo umuti wica udukoko wabugenewe.

Igihe hari ingurube yafashwe aborozi basabwa kubimenyekanisha byihuse kuri ba veterineri babegereye kugira ngo babafashe kuyivura. Basabwe guhagarika kuzerereza ingurube ku gasozi no gushyira amatungo yabo mu bwishingizi.

Mu rwego rwo kwirinda ibihombo kandi aborozi barasabwa gushingaisha ubworozi bwabo bw’ingurube kuri nkunganire ya leta ingana na 40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi.

Kugeza ubu mu Rwanda haboneka inyama z’ingurube zigera kuri toni 23 000. Hari intego yuko zaba zigeze kuri toni 67 076 mu 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *