Sobanukirwa uburyo bwiza inka ikwiye guhabwamo ubwatsi n’amazi

Impuguke mu by’ubworozi zivuga ko ari byiza kugaburira inka ku masaha umworozi yagenwe adahinduka, naho ku bijyanye n’amazi ngo ibyiza ni ukuyazegereza kugira ngo ziyanywe igihe ziyashakiye kurusha kuzigenera amasaha.

Ubwatsi bw’inka bugomba kubamo ibitera imbaraga, biboneka mu byatsi birimo urubingo n’ibindi biteye nka rwo bifite amababi maremare, ibyubaka umubiri biboneka mu bimera byera imisogwe, nk’ibisigazwa by’ibishyimbo, cyangwa ibindi bihingirwa amatungo nka desmodium.

Ku nka z’umukamo kandi iyo umworozi ahaye inka ikilo kimwe cy’ibiryo byazigenewe byo mu nganda, umukamo uzamukaho litiro ebyiri. Na none ariko ibyo biryo byo mu nganda ntibikwiye kuba byinshi, kuko hari igihe bitayimerera neza, cyangwa bigahombya umworozi kuko hari urugero rw’umukamo inka iba itarenza bitewe n’ubwoko bwayo.

Umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyanza, Peter Habineza, aherutse kubwira KigaliToday ko kugaburira inka ku masaha azwi, adahindagurika, biri mu bituma itanga umusaruro mwiza.

Ati “Si ngombwa ko inka igaburirwa buri kanya. Umworozi agomba kuyiha ubwatsi ku masaha, niba ari mu gihe cya mugitondo akayigaburira ku gasusuruko, akayiha ubwatsi buhagije, yarangiza akayireka akaza kuyongera izuba rihumbye. Ubundi hagati aho ngaho ikanywa amazi. Icyo gihe itanga umusaruro.”

Naho ku bijyanya n’ingano y’ibyatsi inka igomba kurya, ibipima 3,5% by’ibiro ifite, igihe ihawe ibyatsi byiza, birimo intungamubiri zihagije, yagombye kurya igahabwa ibipima 4% by’ibiro ifite igihe ihawe ibyatsi bishaje bitacyifitemo intungamubiri zihagije.

Impuguke mu byo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo arinabyo ashinzwe mu mushinga uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP), wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Joseph Nshokeyinka avuga ko hari aborozi bibagirwa amazi kandi ariyo yuzuza igaburo ry’inka.

Cyakora avuga ko mu buryo bwiza inka itagomba kugenerwa amasaha yo kunywa amazi, bitandukanye n’uko zihabwa ubwatsi n’ibiryo byazo.

Ati “Iyo inka yariye ibirimo ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri, ukayongereraho n’ibiryo byo mu nganda, ukayiha amazi n’umunyu, iba ifite igaburo ryiza, ryuzuye. Benshi mu borozi bakunda kwibagirwa amazi, kandi burya inka ntikwiye kuyagenerwa. Ahubwo ikwiye guhorana amazi, aho iyashakiye ikayanywa.”

Ikindi aborozi bakwiye kumenya ni uko inka itanga umukamo itakagombye kubyibuha cyane, kuko iyo ibaye nini cyane bituma igira igihagararo cyiza ariko ntibiyifashe kugira umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *