Uko umushinga wo kubungabunga Sebeya uri gufasha abatuye Nyabihu na Rubavu

Abagezweho n’ibikorwa by’umushinga wo kubungabunga Umugezi wa Sebeya bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu, baravuga ko bamaze kubona inyungu zawo, mu gihe cy’umwaka umaze utangiye.

Umwaka urashize hatangiye ibikorwa byo kubungabunga Icyogogo cya Sebeya mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero.

Ni umushinga uzamara imyaka itatu, ukora ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya isuri ku misozi ikikije Sebeya, hakorwa amaterasi y’indinganire n’ayikora, gutera ibiti bivangwa n’imyaka gufasha abaturage gufata amazi ava ku nzu n’ ibindi.

Bamwe mu baturage bamaze kugerwaho n’ibikorwa by’uyu mushinga, baravuga ko umaze kubageza ku byiza bitandukanye, bigaruka ku iterambere ryabo.

Nyirakadari Colette utuye mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu ni umwe mu bahawe ibigega bifata amazi y’imvura. Kuri ubu avuga amazi ava ku nzu atakiri ikibazo ahubwo yabaye igisubizo.

Ati “Ibigega twahawe biri kudufasha, ubu imvura iragwa amazi akabona aho ajya, ubu turashobora inka zacu, andi tukayakoresha mu gutera imiti ibirayi byacu.”

Uretse gufata amazi y’imvura bakoresha imirimo itandukanye irimo n’iy’ubuhinzi mu mirima ikikije ingo zabo, Nyirakadari avuga ko nta suri igikukumba ubutaka bwabo kubera amaterasi n’imiringoti yaciwe hagaterwaho ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Feza Damarisi wo mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu avuga ko we na bagenzi be bahawe akazi muri uwo mushinga, bakuramo amafaranga abafasha mu bikorwa by’iterambere ry’imiryango yabo.

Yavuze ko bagiye bagura amatungo magufi n’amaremare, bakabasha kwishyura Ubwisungane mu kwivuza Mitiweli de santé, ndetse ngo hari n’abatangiye kwizigamira mu kigega ‘Ejo Heza’.

Abafatanyabikorwa muri uwo mushinga, baherutse guhurira mu nama yateguwe n’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga ibidukikije (IUCN).

Umuyobozi mukuru wa RWB, Ngabonziza Prime, yavuze ko ibikorwa by’uwo mushinga byahereye ku hantu hibasirwaga n’ibiza byaterwaga na Sebeya kurusha ahandi kandi ko bizakomeza mu buryo bwose bushoboka mu nyungu z’abaturage.

Uretse ibikorwa byo kurwanya isuri yanavuze ko hari ibikorwa by’igihe kirekire biri gukorwa  kuri uwo mugezi birimo kubaka ingomero.

Ati “Ibikorwa bigamije kubungabunga Icyogogo cya Sebeya bikomeje gukorwa, Twabanje kwibanda ku hantu hagiye hagaragaza ibibazo bikomeye byiganjemo isuri n’imyuzure. Aha twavuga nko ku ishuri rya Nyundo, isoko rya Mahoko n’ahandi. Haracyari ibikorwa byinshi bifata igihe byatangiye gukorwa birimo nk’iyubakwa ry’ingomero ku mugezi wa Sebeya.”

Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Charles Karangwa, avuga ko uruhare rw’abaturage ari kimwe mu byihutisha ibikorwa by’uwo mushinga bikaba n’imbarutso yo kumva ko bafite uruhare mu bibakorerwa.

Abitabiriye iyo nama y’iminsi ibiri basuye ibikorwa bitandukanye by’uwo mushinga. Mu  Karere ka Nyabihu basuye igice cya Nyabishunguru cyakozweho ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibigega bifata amazi y’imvura na hegitari 15 z’amaterasi y’indinganire yateweho ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Mu karere ka Rubavu hasuwe igice cya Mutanda cyakozwemo amaterasi y’indiganire kuri hegitari 82.05, Gahunga yakozweho amaterasi kuri hegitari 26.52 na Mariba yakozweho amaterasi kuri hegitari 5.6.

Umushinga wo kubungabunga Sebeya ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN), Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) n’Umuryango Nyarwanda utanga ubufasha mu kwigisha abaturage, (RWARRI) ku nkunga y’Ambasade y’Abaholandi.

Amaterasi y’Indinganire yaciwe mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama.
Amaterasi y’Indinganire yaciwe mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.
Abahinzi bemeza ko guhinga ku materasi bibungabunga ubutaka kandi bikongera umusaruro
Hatewe ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe gufata ubutaka.
Hari abahawe ibigega bifata amazi.
Nyirakadari Colette utuye mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu ashimira umushinga wamuhaye ikigega.
Abayobozi ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba basuye bimwe mu bikorwa umushinga uri gukora birimo guha abaturage ibigega.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence (Iburyo) yashimye ibyakozwe anafatanya n’abandi guca amaterasi
Urubyiruko rwiganjemo Abakobwa bahawe imirimo mu gukora amaterasi
Umuyobozi mukuru w’ Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda, Ngabonziza Prime n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzahamanga wita ku kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda, Charles Karangwa
Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda Niyotwambaza Hitimana Christine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *