Hasobanuwe uburyo urumogi ruzahingwa ahantu harinzwe rukagenzurwa kugeza ku bisigazwa by’umusaruro

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko urumogi nka kimwe mu bimera bikoreshwa mu buvuzi, biherutse gutangazwa ko bigiye kujya bihingwa mu Rwanda, ruzahingwa n’uwagaragaje uburyo bw’umutekano butajegajega buzabanza kwemezwa n’inzego z’umutekano.

Ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020 Inama y’Abaminisitiri, yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi, birimo n’urumogi.

Mu kiganiro RBA yagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko icyatumye u Rwanda rwinjira muri ubu buhinzi, ari ugutanga umusanzu warwo mu bushakashatsi ku miti ndetse no gukomeza gushaka icyateza imbere ubukungu bw’igihugu.

Mu gihe bizwi ko mu mategeko y’u Rwanda urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge ndetse abarufatanywe baba barukoresha cyangwa baruhinze, bakabihanirwa, yavuze ko hazakorwa kuburyo kuruhinga bitazatuma rusakara mu baturage.

Akamanzi yavuze ko ubuhinzi bwarwo buzagenzurwa kuva ku buryo umurama winjira mu gihugu kugeza ku bisigazwa by’umusaruro.

Yagize ati “Ntabwo tuzagenzura gusa uburyo umurama winjizwa mu gihugu, tuzanagenzura uburyo bihingwa, gusarura, uburyo hagenzurwa ireme ry’umusaruro, uko ubikwa, kubika ibisagazwa, ibyo byose bizaba bifite uburyo bigenzurwa.”

Ubuhinzi bw’urumogi kandi ngo buzajya bukorerwa  ahantu hihariye, harinzwe kuburyo bukomeye hirindwa ko rugera mu baturage.

Ati “Niba ubonye uruhushya rwo guhinga ibi bimera mu Rwanda, ugomba kugaragaza uburyo bw’umutekano butajegajega buzabanza kwemezwa n’inzego zacu zishinzwe umutekano. Hazakorwa ku buryo bidashobora kuva mu murimo ngo bisakare mu baturage.

Ibimera bizaba biri ahantu hihariye, hazaba hari ingamba zidasanzwe haba ibyuma bifata amashusho (CCTV Cameras), iminara, amatara yo ku muhanda. Umutekano uzaba urinzwe cyane kugira ngo turwanye ko ibi bimera byajya hanze y’aho bihinzwe.”

RDB niyo ishinzwe kuganira no kureshya abashoramari, mu gihe Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (FDA) ari cyo kizaba gishinzwe gutanga impushya zo guhinga, kwinjiza ingemwe n’imirama ndetse no kohereza hanze umusaruro.

Ku mugabane wa Afurika, ibihugu bya Malawi, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Zambia, na Lesotho ni bimwe mu byamaze gushyiraho amabwiriza agenga ihingwa ry’urumogi.

Raporo ya Banki yo mu Bwongereza yo mu 2018, igaragaza ko isoko ry’urumogi ku Isi ribarirwa miliyari 150 z’amadolari kandi ko agaciro k’iryo soko gashobora kugera kuri miliyari 272 mu 2028.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *