Ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu byasubukuwe

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu byasubukuwe nyuma y’amezi abiri bihagaritswe.

Uburobyi muri icyo kiyaga bwari bwahagaritswe mu mezi abiri ashize hagamijwe guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro.

Mu butumwa RAB yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yamenyesheje ko ibikorwa byasubukuwe ndetse isaba abarobyi gukoresha imitego yemewe.

Yagize iti “RAB iramenyesha abantu bose ko ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu byasubukuwe nyuma y’amezi abiri ikiyaga gifunze. Abarobyi barasabwa gukoresha imitego yemewe, kurobera ahemewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVD-19.”

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu birobwamo umusaruro mwinshi w’isambaza mu gihugu. Imibare itangwa na RAB igaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wagiye wiyongera mu myaka 26 ishize kuko wavuye kuri toni 7000 mu 1994 ukaba ugeze kuri toni 35324.

Ibi byatumye amafi atumizwa hanze agabanyuka. Mu 2018, amafi ava hanze yari toni 15000, mu 2019 hatumizwa angana na toni 13457.

Kugabanya amafi ava hanze kandi byagiye bijyana no kongera ayoherezwa hanze, kuko RAB itangaza ko nibura 30% by’umusaruro uboneka woherezwa hanze naho 70 % ugakoreshwa mu gihugu.

Muri rusange, Umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 by’amafi ku mwaka, akaba ari ikigero gito ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aho umuturage abarirwa ko arya ibilo nibura bitandatu. Mu Biyaga bya Burera na Ruhondo mu Karere ka Burera haherutse gushyirwamo umurama w’amafi, byitezwe ko uzazamura umusaruro w’amafi igihugu cyabonaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *