RAB yatangaje undi muvuno iri guca mu buhinzi by’umuceri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB cyatangaje ko cyatangiye  kugerageza amoko atandukanye y’imbuto z’umuceri muremure, kugira ngo uhingwe mu Rwanda.

Ni nyuma yo kubona ko umuceri muremure ariwo ugurwa ku isoko ry’imbere mu gihugu kuburyo abantu bemera no guhendwa bakagura uva hanze birengegije kigori yera mu Rwanda.

Muri 2011 u Rwanda rwatangije gahunda yitwa ‘National Rice Development Strategy’ (NRDS), igamije kuzamura umusaruro w’umuceri, yagombaga kuzafasha igihugu kwihaza kuri icyo gihingwa.

Byari biteganyijwe ko bitarenze mu 2018, igihugu kigomba kuba kigeze ku rwego rwo kugemura umuceri wacyo mu mahanga.

Kugira ngo ibi bigerweho, igihugu cyiyemeje kongera ubuso bw’ibishanga bihingwamo umuceri, bukava kuri hegitari 6 500 bukagera kuri hegitari 28 500 n’umusaruro kuri hegitari imwe ukava kuri toni enye ukagera kuri toni zirindwi.

Igihugu cyaniyemeje gushora imari mu buziranenge bwawo, dore ko ari kimwe mu byakunze kunengwa n’abawukoresha mu Rwanda.

Kugeza ubu ariko, nyuma y’imyaka ibiri ku gihe igihugu cyari cyihaye yo kwesa umuhigo wo kwihaza ku musaruro w’umuceri, u Rwanda ruracyafite icyuho kinini cy’umusaruro w’umuceri kibona ku mwaka uri munsi y’uwo gikenera.

Mu 2018 habonetse toni 113 880, zivuye kuri toni 83 338 muri 2017, mu gihe umuceri ukenewe mu gihugu ungana na toni 204 000 ku mwaka.

Umuyobozi Mukuru Wungirije, Ushinzwe Ubushakashatsi no gukwirakwiza Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, RAB Dr. Charles Bucagu yavuze ko imwe mu mpamvu zabiteye, harimo kuba u Rwanda rutarabashije gutunganya ingano y’ubuso buhingwaho umuceri yari iteganyijwe, kuko ubu ruhinga ku buso bungana na hegitari 15 000 kandi rwari rwiyemeje kuwuhinga kuri hegitari 28 500 mu 2018.

Ibi kandi byahuriranye n’uko umusaruro w’ingano y’umuceri wagombaga kuboneka kuri hegitari imwe utagezweho, kuko hakiboneka hagati ya hegitari enye n’ishanu kandi zakagombye kuba ari zirindwi.

Nubwo umuceri wera mu Rwanda ukiri muke, ntabwo ubasha guhanga n’itumizwa mu mahanga yewe inahenze kuwurusha.

Umuceri uturuka hanze, ugura hagati ya 800 Frw na 1200 Frw, ku kilo naho uwera mu Rwanda uzwi nka Kigori, ukagura hagati ya 650 Frw na 750 Frw ariko abanyarwanda bakagura cyane uva hanze nubwo uhenze.

Hari abavuga ko umuceri uturuka hanze urimo umu-Tanzania, umu-Thailand na Pakistan uhumura, ukaryoha ndetse ugatubuka, ku buryo n’ubwo uba uhenze kurusha uwo mu Rwanda, ariko ukurura abakiliya benshi cyane ku mateli n’ama-restaurant.

Uyu muceri wose abanyarwanda bajya guhaha bahigitse uhinga mu Rwanda uhuriye ku kuba ari muremure naho kigori ikaba ngufi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, RAB, kimaze iminsi gikora ubushakashatsi ku mbuto z’umuceri muremure ukunzwe mu Rwanda, harebwa ukuntu wakorwa kuburyo wihanganira ikirere cy’u Rwanda kugira ngo utangire guhingwa.

Kugeza ubu, hari amoko atanu mashya y’imbuto z’umuceri muremure yamaze guhabwa abatubuzi b’imbuto kugira ngo bayatubure, bivuze ko yarenze icyiciro cy’ubushakashatsi akaba ashobora gutangira guhingwa mu Rwanda mu bihe bya vuba.

Ayo moko arimo Gwiza, Umutebo na Cyuzuzo yatanzwe mu Ntara y’i Burasirazuba n’Amajyepfo, mu gihe andi moko atatu, ari yo Kira, Cyuzuzo na Kageno nayo yamaze gutangwa mu Ntara y’i Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko yo akaba akiri mu igerageza.

Ku rundi ruhande, hari andi moko abiri, ari yo Twigire na Ndamira ari kugeragerezwa mu gishanga cya Bugarama giherereye mu karere ka Rusizi, kikaba kimwe mu bigega bikomeye by’umusaruro w’umuceri mu Rwanda.

Dr Charles Bucagu avuga ko ubushakashatsi bwa RAB bwibanda ku mbuto z’umuceri muremure kuko bimaze kugaragara ko ari wo ukunzwe ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Abenshi mu bakoresha umuceri bakunda umuceri muremure kandi natwe ubushakashatsi bwacu bugamije kudufasha kugira imbuto zikwiye z’umuceri muremure. U Rwanda rwiganjemo umuceri mugufi kuko wera cyane mu bishanga bifite ubutumburuke buri hasi, ariko turi gushaka amoko y’imbuto z’umuceri muremure zishobora kwihagararaho [zikihanganira imiterere y’aho u Rwanda ruherereye]”.

Bucagu yavuze ko hari amoko y’imbuto z’umuceri muremure yatangiye kugaragaza ubushobozi bwo guhangana n’umuceri uturuka hanze.

Yagize ati “Buryohe na Fashingabo ni amoko ashobora guhangana n’umuceri uturuka hanze kuko agira impumuro nziza. Ni amoko kandi ashobora kwihanganira indwara ndetse agatanga umusaruro uri hejuru cyane. Ushobora gusaruro toni zirenze eshanu kuri hegitari imwe”.

Leta iteganya ko kugeza mu 2024, umusaruro w’ubuhinzi igihugu kizaba cyohereza hanze uzaba ufite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari, uvuye kuri miliyoni 465$ (arenga miliyari 445 Frw) wariho muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *