Abahinga ku buso bunini barasaba RAB kubafasha kubona imashini zihinga

Abahinga ku buso bunini bari bemerewe ubufasha bw’imashini zihinga n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, baravuga ko bahangayitse nyuma yuko bahakaniwe ihinga ririmbanyije.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi banini guhangana n’ingaruka bagizweho na Coronavirus kugira ngo bahinge ku buso bunini, RAB, yari yashyizeho gahunda yo kubagasha guhingisha imashini ku buntu.

Amakuru avuga ko abahinzi basabye guhingirwa ari benshi kandi ingengo y’imari yari ihari itarashoboraga kurenza hegitari zari zateganyijwe. Ibyo byatumye ababyifuje bose batagerwaho n’iyo gahunda.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko bari guhura n’ingaruka nyinshi biturutse ku kuba RAB yarabahakaniye ku munota wa nyuma igihembwe cy’ihinga cyaratangiye.

Perezida wa Koperative Twiteze imbere Muhinzi-Mworozi, Mugabarigira Pascal, avuga ko bari bizeye guhingirwa na RAB ku buntu.

Ati ”Mbere bari baratubwiye ko bazaduha ubufasha bwo guhinga ku buntu tubajije baratubwira bati ibyo byararangiye, ubuso bwari buteganijwe guhingwa bwararangiye nta mashini zihari nta bushobozi tufite bwo kongera kubahingira ni bwo twagiye kwishakira izo kwishyura amafaranga na zo turazibura baduhaye n’abigenga na bo baraduhenda.”

Umuyobozi wa sosiyete y’ubuhinzi ya Agri-Vision Moderne ikorera mu Karere ka Gasabo, Rushirabwoba Aimable yavuze ko bagerageje gushaka izo bakodesha ariko bagasanga abikorera bari kubahenda kuburyo hakenewe ubufasha bwa RAB.

Ati ”Turavuga tuti twebwe nimuduhe imashini twikodeshereze bakaduha abikorera kandi na bo kuva mu Mutara kuza guhinga hegitari 10 muri Gasabo bizadusaba ngo dushake imodoka yindi yo kuyiterura ikayizana no kuyisubizayo, wareba ugasanga wamaze kugwa mu gihombo. Aho rero bikaba ari ikibazo gikomeye cyane. Ubwo rero RAB kari akazi kayo ko kudufasha niba imashini zabo zitabonetse idushakire n’abikorera baze kuduhingire.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB Dr Bucagu Charles yabwiye Radiyo Rwanda ko gahunda yo gufasha abahinzi no kubahingira hakoreshejwe imashini yari yashyizweho mu rwego rwo kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka za COVID19 ariko ko abahinzi bari batoranyijwe bari guhingirwa kuri hegitari 1030 gusa, iyo gahunda igahita irangira, bityo ko nta mikoro yo guhingira abahinzi bose bari babisabye.

Ati ”Ingengo y’imari twari dufite ntiyashoboraga gutuma turenza ubwo buso twari twateguye guhinga ariko icyo dushishikariza abahinzi muri gahunda yo gukoresha imashini ariko harimo na gahunda ya Nkunganire ya Leta ni uko umuhinzi wese cyangwa koperative ushaka kubona serivisi zo guhingisha imashini ashobora gukorana n’abatanga iriya serivisi noneho Leta ikamwunganira.”

Dr. Bucagu Charles avuga ko abahinga ku buso bunini bagana icyo kigo kigasuzuma uburyo bafashwa kubona imashini bikodeshereza RAB ikabishyuriraho 18% ya Nkunganire.

Ati ”Nabagira inama ko batwegera ari RAB n’ibigo byacu aho hose hari inzitizi turagerageza turebe ahari imashini ziri hirya no hino zishobora kubafasha turebe uko twafatanya.”

Hegitari 1030 zahinzwe ku butaka buhuje mu turere twa Nyagatare, Kirehe na Kayonza. RAB ivuga ko yakoranye na Koperative Esheshatu n’abandi bake bahinga ku buso bunini. Ni igikorwa cyatwaye miliyoni 890 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *