Karongi: Guhinga ku materasi byabarinze isuri bituma umusaruro wiyongera

Abahinzi bo mu Karere ka Karongi baravuga ko guhinga ku materasi byabarinze isuri yatwaraga ubutaka bwabo, bituma umusaruro wiyongera bagereranyije nuko byahoze mbere yo kuyabona.

Imibare y’Akarere ka Karongi yo mu 2016 yerekana ko ubutaka buhuje buhingwaho imyaka irimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, imyumbati, soya n’ingano bwari hegitari 52,381 harimo 2,199 zari zimaze gucibwaho amaterasi y’indinganire.

Ubuso buciyeho amaterasi bugenda bwiyongera kuko ubu bumaze kugera kuri hegitari 4727.85 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 29311.09 z’amaterasi yikora.

Abahinzi bavuga ko kubera ubuhaname bw’Akarere ka Karongi, iyo imvura yagwaga yatwaraga ubutaka burimo ubuhingwa bigatuma babona umusaruro muke, ariko ko byahindutse nyuma yo guhabwa ayo materasi.

Nteziryayo Landouard, utuye mu Kagali ka Nyarugenge, mu Mudugudu wa Rukaragata, mu Murenge wa Rubengera, avuga ko mbere babonaga umusaruro muke bitewe nuko ifumbire bashyiraga ku mirima iri i Musozi yahitaga itwarwa n’isuri.

Ati “Kuva twabona amaterasi rwose biratandukanye. Mbere twahingaga ku mirima isanzwe ihanamye noneho washyiramo ifumbire imvura yagwa ikamanuka ikigira mu kabande. Ubwo rero ugasanga uruhiye ubusa.”

Yakomeje avuga ko  nyuma yo kubona amaterasi y’indinganire,  ubuhinzi bwahindutse kuko ifumbire igera mu butaka uko bikwiye n’indi mirimo bakora ikagenda neza.

Ati” Muri iki gihe twabonye amaterasi, twabonye ameze nk’imirima y’akabande, iyo ushyizemo ifumbire ifatamo imvura yagwa ntiyikuremo imyaka uhinze, ikazamuka neza kubera ko amaterasi arera neza ntabwo ari nka ya mirima yari ihanamye.”

Nteziryayo avuga ko umusaruro wiyongereye kuburyo wikubye kabiri ku buso ahingaho agereranyije na mbere y’uko bayabona. 

Mugenzi we Bagirinka Felisiya yavuze ko amaterasi yatumye babasha kubona amafaranga yo gukora ibindi harimo kwishyurira abana amashuri, mu gihe no gukuramo ibyo barya gusa byagoranaga.

Ati “Amaterasi ni meza kubera ko iyo imyaka yeze tubona amafaranga turihira abanyeshuri twabigurishije. Ntabwo ari nka mbere iyo byabaga bitamanutse ngo umuvu ubikukumure, wezaga duke.”

Murekezi Vincent, uhinga ibitunguru yavuze ko aho yasaruraga ibitunguru by’ibihumbi 200 frw, ubu ahasarura iby’ibihumbi 700 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yavuze ko Akarere gahora gashishikariza abaturage guhinga ku materasi yaba ayikora cyangwa ndinganire, bikazakomeza ingamba zo kurwanya isuri no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ati “Mu rwego rwo kurwanya isuri kandi twita ku bidukikije, gahunda y’amaterasi ibidufashamo. Yaba ndinganire cyangwa ayikora ni gahunda iteye imbere cyane kandi Akarere nibyo gahora gakangurira abaturage, nababwira ko mu Mirenge yose uko ari 13 hazahingwa amaterasi yikora.”

Impuguke akaba n’Umukozi mu ishami ryo kurwanya isuri no gufata neza ubutaka mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Jules Rutebuka, avuga ko basanze mu byatije umurindi ibiza byibasiye igihugu hagati ya Nzeri 2019 na Gicurasi 2020, harimo ikibazo cyo kudafata neza ubutaka mu buryo butandukanye, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba no mu y’Amajyaruguru.

Avuga ko guca amaterasi n’indi mirwanyasuri ari izingiro ryo kwirinda ibiza birimo inkangu, gutwarwa k’ubutaka buhingwa no kugabanya igihombo giterwa n’ibiza.

Ahataraciwe amaterasi y’indinganire, abahinzi bagirwa inama yo guca imiringoti bagateraho ibiti bivangwa n’imyaka cyangwa ubwatsi bw’amamtungo, ubundi bagahinga batambitse kuko bitanga amaterasi yikora.

Ahinjirizaga Murekezi Vincent 200000 Frw atarabona amaterasi ubu ahasarura 700000 Frw
Nteziryayo Landouard na bagenzi be mu mirimo y’ihinga y’igihembwe cya 2021A.
Imisozi y’Akarere ka Karongi irwanyijeho isuri mu buryo butandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *