Karongi: Bakangukiye kuzirika ibisenge by’inzu hagamijwe gukumira ibiza

Abatuye Akarere ka Karongi bavuga ko bakangukiye kuzirika ibisenge by’inzu zabo kugira ngo barusheho guhangana n’ibiza byibasira ako Karere bitewe n’imvura nyinshi n’umuyaga.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri iki gihe cy’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) hari ibice bitandukanye by’igihugu bizagira imvura nyinshi ishobora guteza ibiza nubwo muri rusange izaba iri munsi gato y’isanzwe igwa mu gihe nk’icyo.

Iryo teganyagihe ryerekana ko Akarere ka Karongi, kazagira Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba, kimwe no mu tundi turere nka Rubavu, Nyamasheke, na Rutsiro, ndetse n’igice cy’Uburengerazuba bw’Akarere ka Ngororero.

Abaturage bo muri Karongi nka kamwe mu Turere dukunze gukorwaho cyane n’ibiza birimo inkangu no kuguruka kw’ibisenge by’inzu, ahanini bitewe n’imiterere yako, bavuga ko mu ngamba zo gukumira bashyize imbere harimo kuzirika ibisenge bigakomera.

Rutakamize Alphonse, utuye mu Kagali ka Nyarugenge, mu Mudugudu wa Rukaragata, Umurenge wa Rubengera, wimuwe ahakozwe amaterasi y’indinganire avuga ko ikintu cya mbere yakoze yubaka aho yimukiye ari ukuzirika igisenge.

Ati “Nkatwe tuba turi ahantu hirengeye umuyaga uraza ugakuraho igisenge, ukagita epfo iriya. Bakimara kumbarira jye nahise njya kubaka ariko mu bintu nitayeho bwa mbere ni ukuzirika igisenge kuko ntumenya aho umuyaga uturutse.”

Rutakamize avuga ko kuzirika igisenge bidahenze bijyanye naho batuye kuko hari ibikoresho bihaboneka bakoresha kandi bagasanga igisenge gikomeye.

Ati “Ubu twarabimenye umuntu ashaka nk’iyo mikwege n’impurumpuru akazirika amakumbo mbere yo gusakara.”

Ku rundi ruhande kandi Muhawenima Emmanuel utuye mu Kagari ka Kibilizi, umurenge wa Rubengera, avuga ko aho bubaka bibuka gufata amazi ava ku nzu kuko nabyo bigabanya amazi yinjira mu butaka.

Yagize ati “Buriya uko imvura igwa niko amazi yinjira mu butaka bukagenda bworoha, mu kuyaca intege rero dushyiraho imireko ku nzu ku buryo ya mazi tuyakoresha ibindi.”

Abatuye Karongi baba abubatse mbere n’abari kubaka muri iki gihe barakangurirwa kuzirika ibisenge no gufata amazi ava ku nzu zabo.

Umuyobozi wAkarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko ibyo bidakozwe ibiza byakomeza kubasenyera.

Ati “Tutaziritse ibisenge amazu yaducika niyo mpamvu dukangurira abaturage ko mu gihe yubaka inzu agomba kuzirika igisenge kugira ngo wa muyaga nuza utamusenyera inzu.”

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) isaba abubaka kubaka fondasiyo y’inzu ikomeye kuko biyirinda gucengerwamo n’amazi ndetse ikabibutsa kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege.

Ibasaba kandi gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko cyangwa ibigega no gusibura imiferege aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe n’izindi ngamba zitandukanye.

Mu bihe bitandukanye, Imvura ikabije yagiye iteza ibiza bikomeye mu Karere ka Karongi, nk’aho muri Gicurasi 2018, umusozi waridutse ugahitana abantu 18 mu Murenge wa Rwankuba.

Imibare ya Minema yatangajwe muri Kanama 2020, igaragaza ko kuva mu 2013 mu karere ka Karongi, abantu 98 bahitanywe n’ibiza, 58 barakomereka.

Inzu 1409 zarasenyutse zirimo izasenyutse burundu n’izangiritse, imyaka iri kuri hegitari 1789.1 irangirika, Inka 10 zirapfa. Ibyumba by’amashuri 67 byarasenyutse, imihanda 16 irangirika naho ibiraro 13 bitwarwa n’amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *