AGRA yashimye gahunda y’u Rwanda yo kwituburira imbuto

Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’ubuhinzi (AGRA), Hailemariam Desalegn arashima imbaraga u Rwanda rwashyize mu bushakashatsi bw’imbuto z’ibihingwa bitandukanye hagamijwe ko imbuto abahinzi bakenera ziboneka imbere mu gihugu.

Desalegn wahoze ari Minisitri w’Intebe wa Ethiopia yabitangaje, nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) i Rubona mu Karere ka Huye.

Ibikorwa yasuye, birimo Laboratwari y’ubutaka n’ishinzwe gusuzuma uburwayi bw’ibihingwa, ububiko bw’uturemangingo ndangasano tw’ibihingwa n’amatungo (Gene Bank) n’ikigega cy’imbuto z’urutoki (Banana Field Germplasm Conservation).

Nk’uhagarariye ihuriro u Rwanda rubereye umunyamuryango kandi ryita cyane ku bushakashatsi ku mbuto z’ibihingwa, ashima cyane umuhate u Rwanda rwashyize mu bushakashatsi hagamijwe kugabanya ingano y’imbuto zitumizwa hanze y’igihugu.

Yabwiye itangazamakuru ko asanze inkunga batanga yo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda ikoreshwa neza by’umwihariko kuba RAB iri mu cyerekezo cyo gutubura imbuto zishobora kuzagera ku kigero cyo koherezwa mu mahanga mu kigwi cyo kuzitumizayo.

Ati “Dutera inkunga imishinga irimo uwo gutubura imbuto, nkaba nishimiye kuvuga ko u Rwanda ruri gutera imbere mu butubuzi bw’imbuto zikoreshwa imbere mu gihugu ndetse hakaba harimo kwitegura no kujya zoherezwa hanze, aya ni amakuru meza cyane. Ntabwo tugomba guhora duhanze amaso imbuto ziva hanze.”

Desalegn avuga ko icyo AGRA igamije ari ukugira ngo ubu bushakashatsi bukorwa butume haboneka imbuto nziza, hagamijwe kongera umusaruro. Ibi na byo ngo bituma hakorwa ubuhinzi bw’umwuga bubyara inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.

Yagize ati “Turashaka kubona umuhinzi muto mu bihugu byacu ava ku rwego rwo guhingira kurya gusa ahubwo agahingira isoko hanyuma buhoro buhoro agahindura ubuzima bwe ku buryo mu gihe kizaza yinjira mu ruhando rw’abongerera agaciro umusaruro”.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa, avuga ko, kuva mu 2008 batangira gukorana na iAGRA yagize uruhare runini mu kwigisha abashakashatsi bafasha ikigo ayoboye mu gushaka ibisubizo biri mu buhinzi bw’u Rwanda.

Ati “Mu bashakashatsi tugira mu gihugu barenga 100, AGRA ifitemo umusanzu w’abagera kuri 24 yatanzeho inkunga kugira ngo babashe kugira ubumenyi buhambaye.

Kuva mu 2008 kugeza ubu hari abashakashatsi barindwi b’Abanyarwanda bafashijwe na AGRA kwiga no kubona impamyabumenyi y’ikirenga (Ph D) , n’abagera kuri 17 babonye impamyabumenyi y’ikiciro cya Gatatu cya kaminuza.

Hailemariam Desalegn yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubushakashatsi n’ubutubuzi bw’imbuto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *