Kayonza: Hatangijwe umushinga uzafasha abahinzi n’aborozi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, (Minagri) ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD, yatangije umushinga wo kuhira uzakorera mu Mirenge umunani yo mu Karere ka Kayonza ikunze kurangwamo imvura nke.

Uwo mushinga uzakorera mu Mirenge 8 muri 12 igize Akarere ka Kayonza, uzamara imyaka itandatu utware miliyari zisaga 80 Frw harimo uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda n’inkunga ya IFAD.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’umushinga bizagera kuri hegitari 2275 mu Mirenge ya Gahini, Kabare, Kabarando, Murama, Murundi, Mwiri, Ndego na Rinkwavu.

Muri iyi mirenge hazibandwa ku bihingwa birimo umuceri, ibigori, ibirayi, soya, imbuto n’imboga ku buso bwa hegitari 900, habungabungwe ibidukikije hacibwa amaterasi ku mabanga y’imisozi kuri hegitari 1400, ndetse haterwe ibiti bivangwa n’imyaka.

Hari kandi gusana ibidendezi by’amazi 10 hanashingwe Nayikondo (uburyo bwo kuhira) 10 zikoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba.
Murekatete Jacqueline wavuze mu izina ry’abahinzi n’aborozi, yavuze ko ari kenshi bahingaga bigapfira mu mirima kubera izuba ryinshi ariko ngo ubu bafite icyizere cyo kweza.

Ati “Ndashimira uyu mushinga kuko ugiye kudufasha kuhira imyaka yacu aborozi babashe kubona amazi y’inka kuko twavomeshaga imodoka nibura mu mezi atatu yose y’impeshyi.”

Ubwo yatangizaga uwo mushinga ku mugaragaro, Minisitiri wa Minagri, Dr. Mukeshimana Gerardine yasabye abaturage kuzabyaza umusaruro uwo mushinga.

Ati “Turi mu gihe cyo kongera umusaruro mu buryo bwihuse kugira ngo tubashe kwitunga. Icyo dusaba abahinzi ni uko babigira ibyabo bakabibyaza umusaruro kugira ngo babashe kwiteza imbere bave mu bukene.”

Minisitiri Dr Mukeshimana wanatangije igihembwe cy’ihinga cya 2021A yasabye abahinzi kwitabira gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.

Mu Ntara y’Iburasirazuba biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021A hazahigwa ubuso bungana na hegitari 239 177.

Bimwe mu bihingwa bizibandwaho harimo ibigori bizahigwa ku buso bwa hegitari 119 829, ibishyimbo kuri hegitari 102 994, Soya kuri hegitari 1755,5 , umuceri kuri hegitari 7685,1 n’imyumbati kuri hegitari 6911.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *