Uturere dukora ku mipaka mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba twatangiye gukingira muryamo

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyatangaje ko gifatanyije n’inzego z’ibanze cyatangiye gukingira indwara ya muryamo mu ntama n’ihene, mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba dukora ku mipaka.

Indwara ya muryamo ni imwe mu zikunze kwibasira amatungo magufi mu bihe by’imvura. Ni indwara ifata ihene cyangwa intama ikarwara ibicurane ndetse ikabyimba umutwe ikaba yakurizamo urupfu.

Muryamo irandura kandi itungo ryayirwaye ntirishobora kuribwa kuko inyama zaryo zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

RAB yatangaje ko igikorwa cyo gukingira iyo ndwara cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Huye ariko giteganyijwe kugera mu turere  12 two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba dukora ku mipaka.

Ubutumwa yanyujije kuri twitter bugira buti “Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, RAB yatangiye igikorwa cyo gufata amaraso no gukingira muryamo y’amatungo magufi yuza (Ihene n’intama). Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Huye, kikaba giteganyijwe gukomereza mu tundi turere 12 duturiye umupaka mu Ntara y’Amajyepfo n’Intara y’Iburengerazuba.”

Muri ubwo bufatanye Inkingo zitangwa na RAB, zigaterwa n’abavuzi b’amatungo b’Imirenge muri utwo turere.

Amatungo akingiwe mu gihe igihugu cyinjiye mu bihe by’umuhindo indwara ya Muryamo ikunze kwigaragazamo, bikazatuma imvura isanga amatungo afite ubudahangarwa.

Gukingira amatungo ni gahunda aborozi bamaze kumenyera nibura inshuro imwe mu mwaka. Gukingira amatungo magufi nibirangira, hazakurikiraho gukingira inka, indwara zitandukanye zirimo igifuruto, ubutaka n’iy’ubuganga izwi nka ‘Lift valley’.

Imibare ya RAB yo muri uku kwezi yerekana ko ihene ziyongereye mu gihugu zikava ku  310,133 mu 1994 ubu zikaba zigeze ku 2,387,898.

Intama zavuye ku 99,456 muri uwo mwaka ubu zigeze ku 541,416 naho inka zimaze kugera kuri miliyoni 1.39 mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *