Icyayi cyinjirije u Rwanda miliyoni 3.6 $ muri Kanama

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu kwezi gushize icyayi cyinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 3.6 z’amadolari ya Amerika arenga miliyari 3. 4 frw.

NAEB yatangaje ko icyayi cy’u Rwanda cyakomeje guca agahigo aho cyari gihanganye n’icy’ibindi ibihugu icyenda bisanzwe bihurira ku isoko ryo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri iki cyumweru u Rwanda rwacuruje ibilo 353.613 by’icyayi byinjije 944.259$, hafi miliyoni 902 Frw. Icyari ku isoko muri iki Cyumweru ni icyayi cya Kitabi, Gisovu, Muganza Kivu, Rubaya n’icya Karongi.

Muri rusange mu kwezi gushize kwa Kanama 2020, hacurujwe ibilo 1446.113 byinjiza miliyoni 3.640.338$ arenga miliyari 3.4 Frw.

Hafi 70% by’icyayi u Rwanda rucuruza ku isoko mpuzamahanga kijya mu cyamunara cy’i Mombasa.

Nubwo ubucuruzi butandukanye bwahungabanyijwe na Covid-19 icyayi cy’u Rwanda cyakomeje gucuruzwa ku giciro cyo hejuru kubera ubwiza bwacyo.

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri NAEB, Pie Ntwari, aherutse kuvuga ko u Rwanda rucuruza ku giciro cyo hejuru kubera ingamba zafashwe mu bijyanye no gutegura umusaruro w’icyayi zituma kigira uburyohe bukundwa na benshi.

Yagize ati “Ntidukoresha amafumbire mvaruganda ku buryo kigumana umwimerere. Iryo ni ryo tandukaniro ugereranyije n’abandi”.

Indi mpamvu ikomeye ngo ni uko abahinzi b’icyayi bahora bahugurwa, ku buryo bakoresha ubumenyi mu kuzuza inshingano zabo kuva mu itegura ry’ibanze kugeza ku isarurwa n’ibindi.

Hiyongeraho kandi uko gisoromwa n’uburyo gitunganywa mu nganda hubahirizwa ibisabwa kuri buri ntambwe.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2018-2019, u Rwanda rwasaruraga Toni 30.573 z’icyayi kuri hegitari 27.112, zikarwinjiriza agera kuri miliyoni 83.552.108$ ni ukuvuga arenga miliyari 79 Frw.

NAEB itangaza ko ifite intego yo kuzamura umusaruro w’icyayi, ukagera kuri toni 65.099 mu 2024, icyo gihe zikazaba zinjiza miliyoni 209$.

Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, NAEB iri gushishikariza abashoramari kwinjira mu buhinzi bw’icyayi, ndetse no gukora ubukangurambaga hirya no hino ku Isi bugamije kwamamaza icyayi cy’u Rwanda.

U Rwanda kandi ruri kwiga ku buryo bwo gucuruza iki cyayi hifashishije ikoranabuhanga, ku buryo cyagera ku isoko nta handi giciye, bikacyongerera agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *