Meteo Rwanda yatanze inama yo kwihutisha imirimo y’igihembwe cy’ihinga cya 2021A

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya Nzeri n’Ukuboza uyu mwaka, hateganyijwe imvura iri munsi gato y’isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo mu bice bitandukanye by’igihugu, isaba inzego z’ubuhinzi kwihutisha imirimo y’igihembwe cy’ihinga cya 2021A.

Meteo Rwanda yatangaje ko iryo gabanyuka rizaterwa n’igabanuka ry’ubushyuhe bwo mu nyanja ngari zirimo iya Pacifique n’iy’u Buhinde, bwagabanyutse muri iki gihe kandi buzakomeza kugabanyuka uko abantu bagenda binjira mu muhindo.

Imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450, iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo, mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu na Rusizi n’igice cy’uburasirazuba bw’Akarere ka Ngororero. Mu Ntara y’Amajyepfo ni mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe n’igice cy’Amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero  300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Rubavu, Nyamasheke, Rutsiro, Karongi, ndetse n’igice cy’Uburengerazuba bw’Akarere ka Ngororero.

Iri hagati ya milimetero 300 na 350 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare no mu Ntara y’Amajyepfo muri Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara n’igice cy’Amagepfo y’Akarere ka Muhanga no mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali.

Imvura iri hagati ya milimetero 250 na 350 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera na Kayonza.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yasabye inzego zose gushingira kuri iryo teganyagihe mu bikorwa ziteganya muri icyo gihe, by’umwihariko asaba urwego rw’ubuhinzi kwihutisha imirimo y’ihinga y’igihembwe cya 2021A cyatangiranye na Nzeri.

Ati “Inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima, kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi,  guterera ku gihe, gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira cyane cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi mu butaka.”

Meteo Rwanda itangaza ko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu imvura yatangiye kugwa ku wa 8 Nzeri 2020 ikazacika ku wa 5 Mutarama 2021.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Izamuhaye Jean Claude, yasabye abahinzi gutangira gutera hakiri kare cyane ku bihingwa bikenera amazi menshi.

Ati “ Turabakangurira gutera ibihingwa bikenera amazi menshi birimo ibigori hakiri kare cyane mu turere iteganyagihe ryagaragaje ko imvura izahagarara kare, turasaba kandi ko inzego z’ibanze n’abashinzwe iby’ubuhinzi barushaho kwegera abahinzi n’aborozi bakabasobanurira.”

Iri teganyagihe ngo rizakomeza gukoreshwa ryunganiwe n’irisanzwe ritangwa buri munsi, iminsi itatu, itanu, 10 na buri kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *