Uko inka z’abari barahejejwe ishyanga zafashije igihugu kuzahura ubworozi

Mu myaka 26 ishize ubworozi bw’inka bwaravuguruwe, umubare w’inka n’umusaruro wazo biriyongera, biturutse kuri gahunda zitandukanye leta yashyizeho, ihereye ku cyororo cy’inka abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro bahungukanye.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amatungo yiganjemo inka atarasahuwe yarariwe. Mu 1995, abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda batangiye gutahuka, batahukana inka z’inyarwanda bari bafite.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyatangaje ko izo nka aricyo ‘cyororo’ igihugu cyahereyeho kizahura ubworozi bw’inka.

Cyakora ngo kuvugurura ubworozi muri icyo gihe ntabwo byari byoroshye kuko zimwe muri izo nka zazaga zifite indwara z’ibyorezo zirimo; Uburenge, Ruhaha, Igifuruto n’izindi.

Gahunda yo kuvugurura icyo cyororo yatangiye hatumizwa mu mahanga inka za kijyambere zihaka zo mu bwoko bwa furizoni. Iza mbere 75 zitumizwa i Burayi muri Irlande mu 1997.

Mu 1999 gahunda yarakomeje, leta ifasha Abanyarwanda kubona icyororo cy’inka 260 za kijyambere zavuye muri Afurika y’Epfo, ndetse mu 2000 haza izindi zakuwe mu Budage.

Muri icyo gihe kandi leta yatangiye gutumiza intanga n’impfizi mu mahanga, kugeza mu 2008 ubwo intanga zatangiye gutunganyirizwa mu Rwanda.

Kuva muri uwo mwaka, Guverinoma yiyemeje gushyira ingufu muri gahunda yo gutera intanga nk’inkingi ikomeye mu kuvugurura ubworozi hakoreshejwe intanga zikomoka ku nka z’ubwoko bwiza.

Kugeza ubu RAB ifite inshingano zo gutegura intanga z’amatungo, itangaza ko ari gahunda yasabye imbaraga nyinshi zijyanye ahanini no kubaka ubushobozi mu birebana no gutegura intanga, no gushyiraho inganda zikora azote yifashishwa mu kuzibika.

Hari kandi guhugura abakozi bashinzwe gutera izo ntanga no gusobanurira aborozi ibijyana nazo, aho kugeza ubu hamaze guhugurwa 1400, hakaba no kwegereza abo bakozi mu buryo buhoraho ibikoresho bigendana no gutera intanga.

RAB itangaza kandi ko buri mwaka haterwa intanga zikomoka ku nka za kijyambere zirenga ibihumbi 100 kandi ko hari no gushyirwa imbaraga  mu gutunganya intanga zikomoka ku moko y’inka zitanga umusaruro mwinshi w’inyama.

Mu Rwanda, aborozi bagiye bitabira kuvugurura inka za gakondo ku buryo kugeza mu 2019 umubare w’inka ziri mu Rwanda wazamutse ukagera kuri miliyoni 1.39. Izigera kuri 41% muri zo ni inka z’inyarwanda, 43% ni ibyimanyi naho 16% n’inzungu.

Ubuvuzi bw’amatungo, kongera inganda n’umukamo

Mu rwego rwo guhangana n’indwara z’ibyorezo hashyizwe imbaraga mu kwigisha abaganga b’amatungo, kwongera umubare w’amaguriro y’imiti y’amatungo no kubaka inganda zitunganya ibiryo by’amatungo.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2019, umubare w’abaganga b’amatungo wavuye ku 60 ugera kuri 464 bafite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza na 2,684 barangije amashuri yisumbuye.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2020, inganda zitunganya ibiryo by’amatungo zavuye kuri rumwe rwari rwubatse mu mujyi wa Kigali zigera kuri eshanu ziherereye mu mujyi wa Kigali, Rwamagana, Musanze, na Huye. 

Ni mu gihe amaguriro y’imiti y’amatungo yavuye kuri rimwe agera ku arenga 150 mu gihugu hose.

Ku bijyanye no kongera umukamo, mu 2006 umukamo wavuye kuri toni 152,511 z’amata ugera kuri toni 864,252 mu 2019 biturutse ku ngufu zashyizwe muri gahunda yo gutera intanga nyuma y’itangizwa rya gahunda ya Girinka.

Ibyo byatumye litiro umunyarwanda anywa ku mwaka ziyongera ziva kuri litiro 20.70 mu 2006 ubu zigeze kuri litiro 72.

RAB igatangaza ko uko umukamo wiyongeraga ari nako hashyizwe ingufu mu kubaka ibikorwa remezo birimo amakusanyirizo mato n’amanini, mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bw’amata.

Amakusanyirizo manini yavuye kuri 0 mu 1994 ubu ageze ku 136 naho amato yavuye kuri rimwe agera ku 100 mu gihugu hose. 

Inganda zitunganya amata zavuye kuri eshatu mu 1994, zigera kuri 45, zirimo 4 nini zitunganya litiro zirenga  20,000 na 41 nto zitunganya iziri munsi ya 20,000 ku munsi.

Kuvugurura ubworozi bw’inka byagize uruhare rukomeye mu kwongera umubare w’inka, gukungahaza aborozi bazo, kongera ubukungu bw’igihugu no kugabanya imirire mibi mu bana binyuze muri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *