Kamonyi: Abaturage bahagurukiye ibikorwa byo kurwanya isuri hagamijwe kwirinda ibiza

Abatuye Akarere ka Kamonyi bahagurukiye ibikorwa byo kurwanya isuri, mu rwego rwo kwirinda ibiza byibasira ako Karere bigateza ibihombo; birimo gutwara imyaka y’abahinzi, gusenya inzu, kwangiza ibikorwaremezo no gutwara ubuzima bw’abantu.

Ibiza biherutse guterwa n’imvura nyinshi yaguye hirya no hino mu gihugu, byangije hegitari 378 z’ubutaka buhingwa mu Karere ka Kamonyi, imyaka yari ibuhinzeho itwarwa n’imyuzure.

Umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyarubaka bahombejwe n’ibyo biza, Muhire Vital avuga ko imyaka yabo yari ihinze imusozi no mu bishanga yagiye ntibagire na kimwe baramura.

Ati “Njyewe isuri yampombeje ibintu byinshi kuko imyaka yose nahinze yaragiye nta kintu nasaruye, n’urutoki rwaraguye ku buryo ubu nsigaye ndya mvuye guhaha kandi ndi umuhinzi.”

Ubutumwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yageneye abahinzi, aborozi, inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa muri urwo rwego, bwibutsa ubufatanye mu ‘kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, haterwa ubwatsi ku miringoti, kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga’.

Ku wa kane mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi habaye umuganda wo guca imirwanyasuri no gucukura ibyobo bifata amazi. Mukanoheri Agatha yavuze ko nk’abahinzi bazajya bahora bayisibura kugira ngo birinde Ibiza nk’ibyo bahuye nabyo.

Ati “Imirwanyasuri izadufasha kandi tuzajya duhora tuyisibura. Twiteze ko noneho tuzahinga tugasarura kuko tuzaba twarwanyije isuri.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko nubwo imvura ishobora kugwa ari nyinshi mu buryo butunguranye ariko iyo abantu bayiteguye bigabanya ubukana bw’ibiza iteza.

Yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya isuri bacukura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira.

Ati “Hari ubwo imvura igwa ari nyinshi igatungura abantu ariko nanone igasanga batariteguye; naho ubundi abantu barwanyije isuri ku buryo bwuzuye imirima yose ikaba ifite imirwanyasuri, inzu zose zikaba zifite uburyo bwo gufata amazi, n’ubwo ya mvura yaba nyinshi ntabwo yateza ibibazo nk’ibyo duhura nabyo.”

Uretse imyaka yangijwe n’ibiza by’imvura iheruka mu Karere ka Kamonyi , inzu zigera kuri 353 zarasenyutse, hangirika amateme 20; abantu babiri barapfa naho batanu barakomereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *