Ingagi 24 zigiye kwitwa amazina hifashishijwe ikoranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24 uzaba ku wa 24 Nzeri 2020, uzaba hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ubusanzwe Kwita Izina ni umuhango witabirwa n’abashyitsi baba abo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, aho ingagi ziba zavutse buri mwaka zihabwa izina, mu mugenzo umaze kumenyerwa kandi ufite uruhare mu kumurikira amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo.

Gusa kubera icyorezo cya Coronavirus, iki gikorwa kiri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Umunsi kizaberaho akaba ari umunsi mpuzamahanga wo kwita ku ngagi ukaba n’umunsi impirimbanyi mu kwita ku ngagi Dian Fossey, yashingiyeho ikigo Karisoke Research Center mu 1967.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kaliza Belise, ku wa Gatanu yatangaje ko uyu mwaka Kwita Izina bifite umwihariko wo kuba bizakorwa n’ab’imbere mu gihugu biganjemo abari mu bikorwa byo kubungabunga izi ngagi.

Yavuze ko aba barimo abaganga bazo, abarinda pariki, abayobora ba mukerarugendo mu bikorwa byo kuzisura n’abandi buri munsi baharanira kwita ku ngagi.

Yakomeje asobanura ko uyu mwaka mu Kwita Izina hazazirikanwa ku kwita ku bidukikije ari yo mpamvu abazita amazina ari abantu bari cyane muri ibi bikorwa.

Ati “Uyu mwaka tuzifatanya na bagenzi bacu baba bari muri pariki buri munsi bita ku ngagi”.

Yakomeje avuga ko hazategura kandi n’ibiganiro ku bufatanye n’abikorera byiga ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gihe cy’icyorezo, kuzahura ubukerarugendo n’ibindi. Bizitabirwa n’abahanga, abashakashatsi, ababungabunga ibidukikije, abafata ibyemezo n’abikorera”.

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $498, asaga miliyari 490 Frw mu gihe intego ya 2024 ni uko ruzabusaruramo miliyoni $ 800.

Ifoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *