Ibikwiye kwitabwaho mu buhinzi bwitezweho uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minagri, yasabye abahinzi n’aborozi gukoresha imbaraga nyinshi mu kongera umusaruro, nka bamwe mu bategerejweho umusanzu ukomeye mu kuzahura ubukungu bw’igihugu bwazahajwe na Covid-19.

Mu butumwa, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yageneye abahinzi muri izi ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga cya 2021A, yavuze ko gihuriranye n’ibihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19 cyazahaje ubukungu bw’Isi kandi ko abahinzi n’aborozi ari bamwe mu bategerejweho umusanzu ukomeye mu kubuzahura.

Ku bw’iyo mpamvu ngo barasabwa gukoresha imbaraga zidasanzwe mu kongera umusaruro.

Yagize ati “Ubuhinzi n’Ubworozi byitezweho kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo. Kugira ngo ibyo bigerweho, birasaba gukoresha imbaraga ziruta izisanzwe zikoreshwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.”

Yasabye, abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kongera imbaraga mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko mu bigomba kwitabwaho harimo guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe, no kongera ubuso ubuhingwa mu buryo buhuje, buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe, hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye.

Muri ubwo bufatanye, abantu basabwe kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, haterwa ubwatsi ku miringoti, kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga.

Minisitiri Dr Mukeshimana yakanguriye abahinzi gutegura imirima hakiri kare no kwitegura kuzatera imbuto nziza z’indobanure ku gihe hakurikijwe uko imvura y’umuhindo izaboneka, kandi hagendewe ku makuru y’iteganyagihe kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

Yanasabye abahinzi kurushaho kwitabira ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, bakoresheje kwiyandikisha muri Smart Nkunganire nk’uburyo bwemewe muri gahunda yo kubona imbuto z’indobanure n’ifumbire zunganiwe na Leta.

Abahinzi kandi basabwa kurushaho kwitabira gahunda yo kuhira imyaka, bitabira gahunda ya Nkunganire mu kuhira aho bishoboka hose, no gufata neza amazi y’imvura y’umuhindo kuburyo yazakoreshwa mu kuhira igihe imvura yagwa isimbuka iminsi myinshi cyangwa igacika kare.

Mu kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze guteza abahinzi igihombo, basabwe kwitabira gutera imbuto nziza, basimburanya ibihingwa mu mirima aho gusubizamo igihingwa cyahasaruwe igihembwe cy’ihinga gishize, banakoresha imiti yabugenewe.

Muri rusange abahinzi n’aborozi bashishikarizwa kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo no gutegura kare uburyo bwo kuzafata neza umusaruro kugira ngo utazangirika.

Ni mu gihe aborozi bibukijwe gutera ubwatsi bw’amatungo no gutegura kare uburyo bwo kubuhunika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *