Nyagatare: Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bukomeje kurema icyizere mu bahinzi

Abahinga mu Gishanga cy’Umuvumba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko batazigera basiba gufata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo, nyuma y’uko bishyuwe imyaka yangijwe n’umwuzure mu gihembwe cya 2020 B, bari baratakaje icyizere cyo kuzongera guhinga.

Muri mata 2019 nibwo leta y’u Rwanda yatangije ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bwiswe ‘Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi’. Kuva icyo gihe abahinzi n’aborozi babwitabiriye bagahura n’ibihombo barabariwe barishyurwa.

Koperative y’abahinzi b’umuceri yitwa Coprimu yo mu Karere ka Nyagatare yashyikirijwe miliyoni zisaga 14 Frw yishyuwe na sosiyete y’ubwishingizi ya Sonarwa. Iyo Koperative yagize igihombo gikomeye mu gihembwe cy’ihinga cya 2020B ubwo hegitari zigera kuri 38.3 zangizwaga n’umwuzure.

Muhire Dieudonne yavuze ko bari baracitse intege bibaza uburyo bazongera guhinga, ariko ngo bongeye kugira imbaraga. Nyuma yo kumenyeshwa ko bagiye kwishyurwa kandi ngo bahise banafata ubwshingizi bw’iki gihembwe (2021A) kubera bamaze kubona akamaro kabwo.

Ati “Twari dufite impungenge z’uko mu by’ukuri tutazongera guhinga, bamaze kutubwira ko bamaze kutubarira kandi amafaranga yaje, twarishimye kandi dufite imbaraga zo kongera guhinga. Kandi iki gihembwe nacyo cya 2021 A twamaze kwishingana.”

Mugenzi we Karuretwa Lozarie arashishikariza buri muhinzi kwirinda ibihombo biterwa n’ibiza afata ubwishingizi bw’ibihingwa bye. Kwishyurwa kwabo ngo birerekana ko ‘#Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi’ ari gahunda yizewe igamije gufasha abahinzi.

Ati “Twari twihebye, ariko turi kwiyumvamo imbaraga zo gukomeza gukora. Buri muntu wese ndamushishikariza ibintu bye ajye abishyira mu bwishingizi kugira ngo atazagerwaho n’igihombo.”

Abahinzi 48621 nibo bamaze gushinganisha ubuhinzi bwabo muri Nyagatare. Coprimu ije yiyongera ku yandi makoperative abiri aherutse kwishyurwa arimo Coprorika yahawe asaga miliyoni 1.2 Frw  na Codevram yahawe miliyoni 5.5 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven avuga ko kuba abishinganishije bishyurwa bituma abahinzi barushaho kugirira ubwo bwishingizi icyizere, kuburyo umubare w’ababufata uzarushaho kwiyongera.  

Ati “Benshi barimo bagenda babyumva, ariko noneho amasosiyete turimo dukorana niyo arimo agenda asa naho agaragariza abahinzi icyizere ko iyo umuntu yafashe ubwishingizi ashobora kugobokwa.”

Mu gihugu hose abahinzi 83 654 bamaze gushinganisha hegitari 12 982 z’umuceri n’ibigori naho inka zigera ku bihumbi 18 nizo zimaze gufata ubwishingizi.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Dr Bucagu Charles yavuze ko intego ari ukurinda abahinzi n’aborozi ibihombo.

Ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo abaturage bakunze kugira ibihombo bitewe n’ibiza bitewe n’imvura nyinshi cyangwa izuba ryinshi, tubibarinde.”

Muri ‘Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi, umuturage yishyura 60% by’ikiguzi cy’ubwishingizi hanyuma leta ikamwunganira 40%.

Kugeza ubu hishingirwa ibigori, umuceri, urusenda, imiteja n’ibirayi mu buhinzi n’inka zitanga umukamo, inkoko n’ingurube mu bworozi.

Inkuru bifitanye Isano: Abahinzi barenga ibihumbi 83 n’aborozi 15000 bamaze gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Umwanditsi: Twarabanye Venuste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *