Gakenke: Abahinzi bibukijwe ko kwibumbira mu makoperative byoroshya kubona amasoko

Akarere ka Gakenke kasabye abahinzi ku giti cyabo bavuga ko babura isoko ry’umusaruro wabo gukangukira kwibumbira mu makoperative, kuko byoroha gushakira isoko abantu bari hamwe kurusha kurishakira umuntu ku giti cye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime François yabigarutseho nyuma yuko hari abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Busengo bavuga ko bagorwa no kubona isoko ry’umsaruro bagasaba ko bahabwa uruganda muri uwo Murenge.

Umurenge wa Busengo ni umwe mu ibarizwamo abahinzi bakomeje guteza imbere igihingwa cy’ibigori dore ko mu gihembwe gishize byahinzwe kuri hegitari zirenga 1600.

Hari abahinzi batangiye kwihuriza hamwe bagahinga icyo gihingwa, barimo abagera kuri 70 bo mu Kagari ka Mwumba baherutse kweza toni zirenga  64 z’ibigori ndetse ngo mu gihembwe cya 2021 A biteguye kugeza kuri toni 200.

Abahinga ku giti cyabo nabo bavuga ko bongera umusaruro kuburyo hari abo usanga baravuye ‘ku mufuka umwe bakagera kuri toni zirenga imwe’ mu gihe gito. Ku rundi ruhande ariko ngo kubona isoko bibabera ikibazo.

Hari uwabwiye Radiyo Rwanda, ati “Iyo ibigori byeze ikilo bakigura ku 100 frw abenshi bagatanga 150 Frw ariko wajya kugura akawunga ugasanga ikilo kiri ku mafaranga arenga 1600 frw uri kumva ni ikibazo.”

Kugira ngo babone amafaranga badahenzwe cyane, bibasaba kujya ku masoko atandukanye bareba aharengaho igiceri bagereranyije n’ahandi. Cyakora n’ubundi ngo ntashobora kurenga 180 frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime François agira abo bahinzi inama yo kwibumbira mu makoperative kugira ngo byorohe kubabonera amasoko.

Yavuze ko nta kibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibigori bafite muri ako Karere kuko hari inganda ziwugura ariko ko akenshi byoroha kuzihuza n’abahinzi bari mu makoperative kurusha umuhinzi ku giti cye.

Yagize ati “Twavuga ko ntakibazo cy’isiko dufite, ababa bafite icyo kibazo twabasaba kugira ngo bajye mu makoperative, kuko kugeza ubu abari mu makoperative umusaruro bawugurisha hejuru ya 300 frw, amakoperative niyo adufasha kubona amasoko tuzi ngo ifite umusaruro ungana utya ariko  umuntu ku giti cye biragoranye.”

Muri Gakenke bafite inganda eshanu zitunganya umusaruro w’ibigori naho amakoperative y’abahinzi b’ibigori aragera kuri 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *