Bugesera: Abafite ubutaka budakoreshwa bahawe igihe ntarengwa cyo kubuhinga

Akarere ka Bugesera kasabye abafite ubutaka bumaze igihe butabyazwa umusaruro burimo, ubwagenewe guhingwa bumaze igihe budahingwa n’ibibanza bidafitiwe ibyangombwa byo kubakwa,  kubuhinga bitarenze tariki 25 Nzeri 2020 batabikora bugahabwa abashoboye kububyaza umusaruro.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yo muri Nyakanga 2020 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro, asaba uturere gukurikirana ibikorwa byo gutegura ubutaka bwose bushobora guhingwa no kubyazwa umusaruro mu gihugu ndetse no gukurikirana abahinzi bakabafasha gutera ku gihe.

Mu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza, Akarere ka Bugesera kasabye abantu bose bagafitemo ubutaka bushobora guhingwa, burimo ubumaze igihembwe kirenze kimwe budahingwa, ibibanza bidafitiwe impushya zo kubakwa n’ubundi bigaragara ko butabyazwa umusaruro, kwihutira kubuhinga bitarenze ku wa 25 Nzeri 2020.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard rivuga ko nyuma y’iyo tariki ubutaka buzaba butarahingwa ubuyobozi buzabutiza abashoboye kubuhinga.

Rigira riti “Akarere ka Bugesera karasaba abantu bose bagafitemo ubutaka bushobora guhingwa (ubutaka bugenewe guhingwa burenze igihembwe kirenze kimwe budahingwa, ibibanza bidafitiwe impushya zo kubakwa, n’ubundi bigaragara ko butabyazwa umusaruro) kwihutira kubuhinga bitarenze ku wa 25 Nzeri 2020. Nyuma y’icyo gihe ubutaka buzaba butarahingwa, ubuyobozi buzabutiza abaturage bashoboye kubuhinga.”

Ubuyobozi bw’ako Karere kandi bwibukije abaturage ko guhinga amasaka n’ibindi bihingwa bitari muri gahunda ya leta yo guhuza ubutaka bitemewe kuri site zahatoranyijwe.

Abahinzi basabwe kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi harimo ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda n’imborera ndetse n’imbuto z’indobanure.

Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni rumwe mu zihanzwe amaso mu mibereho y’abatuye Isi nyuma yuko izindi nyinshi zazahajwe n’icyorezo cya Covid-19. Ubutaka bushobora guhingwa butabyajwe umusaruro kwihaza mu biribwa bishobora kugorana.

Kuri ubu uru rwego rugira uruhare rusaga 30% ku musaruro mbumbe w’igihugu, rukiharira 50% by’inyungu iva mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga ndetse rugaha akazi kimwe cya gatatu cy’abaturarwanda bagejeje igihe cyo gukora. U Rwanda rugeze kuri 81.3% mu kwihaza mu biribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *