NAEB irahamagarira abantu gushora imari mu gukaranga kawa kuko ikubye Gatatu ibiciro by’idakaranze

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kirahamagarira abashoramari na ba rwiyemezamirimo, gushora imari mu gukaranga kawa kubera ko iyo yoherejwe ku isoko mpuzamahanga ikaranze ikuba ishuro zigera kuri eshatu agaciro k’idakaranze.

Mu Rwanda hari inganda zitunganya kawa ku cyiciro cya mbere (Coffee washing station) zigera kuri 308. Muri izo 15 nizo zitonora Kawa ku rwego rwa kabiri, mu gihe inganda ziyikaranga ari esheshatu mu gihugu hose.

NAEB itangaza ko mu 2019 hoherejwe mu mahanga toni ibihumbi 22 by’ikawa idakaranze yinjiza miliyoni 66.6 z’amadolari mu gihe iyari ikaranze yari toni 26 zinjije ibihumbi 218 z’amadolari ya Amerika.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2020, Toni ziri hafi mu 5000 zimaze koherezwa ku isoko mpuzamahanga zinjije asaga miliyoni 13.2 z’amadorali. Naho ikaranze imaze kugera kuri Toni 16.8 yinjije ibihumbi 139.6 by’amadorali ya Amerika.

Umuvugizi wa NAEB, Pie Ntwali avuga ko kongera umubare w’inganda zikaraga Kawa ari kimwe mu byazamura ingano y’amafaranga yinjiza kuko ibiciro bikubye inshuro eshatu ku bya kawa idakaranze.

Ati “Itarakarangwa usanga igura hagati 2.5$, 3.5$ byakabya ikagura 4$ ariko iyo uyohereje ikaranze igiciro kiba cyisumbuye usanga ari amadolari hagati y’umunani na 10. Turashishikariza abashoramari na ba rwiyemezamirimo kugenda bashora imari muri uko kongerera agaciro umusaruro.”

Uko ikawa itunganywa iva ku cyiciro kimwe ijya ku kindi mbere yuko ijya ku isoko niko n’agaciro kayo kiyongera.

Ikawa idatonoye ku rwego rwa kabiri ntabwo irenza 2200 Frw naho ngo iyo itonoye igurishwa agera ku 6500 frw bivuze ko nayo iba yikubye ishuro zigera kuri eshatu.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2020, ikawa ikaranze yoherejwe ku isoko mpuzamahanga ingana na toni 16.8 ikaba imaze kwinjiza ibihumbi 139 by’amadolari ya Amerika. Ni mu gihe idakaranze igera muri Toni ibihumbi bitanu yinjije miliyoni 13.2 z’amadolari.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ikawa yaje ku mwanya wa Kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevise aho yinjije miliyoni 61 z’amadolari ya Amerika nyuma y’icyayi cyinjije miliyoni 92 z’amadolari ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *