Intambwe ku yindi: Uko icyayi gitunganywa kuva kigeze ku ruganda kugeza kigiye ku isoko

Icyayi cy’u Rwanda cyubatse izina mu ruhando mpuzamahanga kubera uburyohe bwacyo butuma ku masoko gicuruzwaho arimo irimenyereywe cyane ry’icyamunara rya Mombasa, rijyaho hafi 70% by’icyayi cy’u Rwanda, gishira mbere.

Ibyo biterwa n’uruhare rwa buri wese, haba mu kugihinga, kugisoroma, kugitwara ku ruganda no kugitunganya kuko buri ntambwe ifite icyo yongera ku buryohe bw’icyayi.

Imbere mu ruganda

Kugira ngo icyayi umuntu ateka (amajani) kiboneke bishobora gufata amasaha arenga 20 kuva kivuye ku musoromyi kigeze ku ruganda.

Akenshi icyayi gisoromwa mugitondo cya kare. Mu masaha ari hagati ya  saa tatu na saa yine abari gusoroma bakijyana kuri hangari kugira ngo gipimwe kandi harebwe ubuziranenge bwacyo. Iyo ibyo birangiye gishyirwa mu modoka zikijyana ku ruganda rugitunganya.

Uruganda ruba rufite imodoka n’uburyo bwo kugitwara bwabigenewe butacyangiza. Iyo kigeze ku ruganda harebwa niba kitangirikiye mu nzira. Hongera kurebwa ubuziranenge mu isesengura rigiha amanota ku ijana.

Muri iryo sesengura hafatwa amagarama 100 ku cyayi kigeze ku ruganda kigasesengurwa hagandewe ku kibabi ku kindi.

Umuyobozi wungirije mu ruganda rw’icyayi rwa Sorwathe, Innocent Samvura avuga ko amanota ya buri kibabi muri za garama 100 ateranywa akaba ariyo yerekana ubwiza n’ubuziranenge bwa cya cyayi [amababi] kikabona gutunganywa. 

Ati “Dufata amagarama 100 noneho ayo mababi apima amagarama ijana tukayasesengura tukaza kubonamo amanota ku ijana.  Buri babi ryose turikoraho tugashyira hariya noneho twabona icyayi ari cyiza tukacyanika.”

Kwanika icyayi bikorwa bagisanza ahabugenewe ubundi hagakoreshwa umuyaga cyangwa umwuka ushyushye kugira ngo havemo amazi, dore ko kiba cyasoromwe mugitondo kakiri urume.

Icyo nicyo gikorwa gitinda mu gutunganya icyayi kuko gishobora kumara amasaha ari hagati ya 10 na 16. Samvura avuga ko icyo gihe haba harangiye icyiciro cyo kugihongesha.

Ati “Noneho twakiye icyayi turagihongesheje kigeze kuri 70%  noneho isaha yo gusya ikaba irageze.”

Icyayi gihita kijya mu mashini ikirobanura igakuramo ibishobora kucyangiza gishobora kuba cyahuye nayo, mu murima aho bacyanitse cyangwa mu modoka yagitwaye ikijyana ku ruganda.

Iyo ibyo bivuyeho kijya mu mashini zitangira kugisya. Kibanza mu mashini igishyanyaguza gusa kikajya mu zindi enye zigisya zigihererekanya. Mu mashini ya kane gitangira kugenda buhoro kikahamara amasaha agera kuri abiri.

Muri iyo mashini ifatwa nk’urwina, abakozi bacungana no kuba ubushyuhe bujyamo butarenga dogere selisiyusi 30. Iyo gitangiye guhindura ibara gisa n’umuringa, kugitara birahagarara kigatangira gukarangwa.

Kirakarangwa kikumuka neza ariko ku gipimo kitari ugushirira. Aho kiba kigomba kugira ubuhehere nibura buri hagati ya 2.7 na 4. Inganda ziba zifite ibyuma bipima ubwo bushyuhe kuburyo budashobora kurenga cyangwa ngo bujye munsi.

Gukaranga icyayi nabyo bikorwa hagenzurwa ubushyuhe, mu mashini zigenda zigisimbiza kugira ngo kidashirira hasi.

Mu minota iri hagati ya 15 na 20 icyayi kirasohoka. Innocent Samvura avuga ko icyo gihe kiba gikaranze kandi cyumye neza kuburyo gishobora kuyungururwa mu buyungiro butandukanye.

Ati “Uko ubuyungiro butandukanye, butanga icyayi kiri ku rwego rutandukanye (grade) ninako icyayi kiba gitandukanye. Iyo igarade ari nini iyo usogongeye wumva kiryoshye. Iyo kimaze kuyungururwa buri garade ibikwa ukwayo. Cyazamara kugwira ugapfunyika ukajya kugurisha.”

Samvura avuga ko buri ntambwe ifite icyo yongera ku buryohe bw’icyayi, harimo ‘Uko cyitaweho mu murima uko umusoromyi yagisoromye, uko cyakiriwe ku ruganda, uko cyasewe, uko ugikaranga yirinze kugishiriza, uko cyayunguruwe havamo ibidakenewe n’ibindi’.

Muri Laboratwari ya NAEB

Umuyobozi ushinzwe icyayi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Marie Ange Uwimana, avuga ko umusaruro w’icyayi wiyongereyeho 10% ugereranyije n’umwaka ushize.

Intego igihugu gifite ni ukongera ubuso, ingano y’umusaruro n’amafaranga icyayi cyinjiriza igihugu.

Mu nganda z’ibyayi usanga nibura buri minota 30 muri buri cyiciro bareba ibintu bitandukanye bigamije kuza kubona icyayi cyiza.

Kugira ngo kijye gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga ariko Laboratwari ya NAEB igiha umugisha, ikemeza koko ko gikomoka mu Rwanda igiha icyangombwa cyitwa ‘Certificat d’origine’.

Uwimana avuga ko kugeza ubu icyayi cy’u Rwanda gifite isoko kandi cyubatse izina mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku isoko abenshi bagurishirizaho mu cyamunara ry’i Mombasa, ahajya ikigera kuri 70%.

Ati “Dufite isoko ryo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba tugurishirizamo icyayi. Dufite icyamunara cy’i Mombasa abenshi niho batwara icyayi cyabo 70% by’icyayi cy’u Rwanda kijya ku isoko ry’i Mombassa. Icyayi cy’u Rwanda kiza ari icya mbere kurusha ibyayi byose bihagurishirizwa.”

Yavuze ko muri Laboratwari ya NAEB bafasha inganda kubona ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo bacuruze icyayi cyabo ku rwego mpuzamahanga.

Mu Rwanda ubu hari inganda 19 zitunganya icyayi biteganyijwe mu 2024 hazaba hari inganda zigera kuri 22 zigitunganya.

Muri uyu mwaka umusaruro w’icyayi wabaye Toni ibihumbi 33 n’ibilo 800, biteganyijwe ko mu 2024 hazaboneka toni ibihumbi 65 z’icyayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *