Uko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga birutanwa mu kwinjiriza igihugu

Mu myaka 26 ishize, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni rumwe mu zatejwe imbere kandi zigira uruhare mu kongera kwiyubaka kw’igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu uru rwego rugira uruhare rusaga 30% ku musaruro mbumbe w’igihugu, rukiharira 50% by’inyungu iva mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga ndetse rugaha akazi kimwe cya gatatu cy’abaturarwanda bagejeje igihe cyo gukora.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko amafaranga ava mu biva mu buhinzi byoherezwa mu mahanga yavuye kuri miliyoni 70 mu 1994 agera kuri miliyoni 421.1 z’amadolari ya Amerika mu 2020.

Mu bihingwa byagize uruhare muri ubwo bwiyongere harimo icyayi, ikawa, ibireti, indabyo, imbuto, imboga, ibinyampeke n’ibindi.

Ubworozi nabwo bwateye imbere n’umusaruro w’ibibukomokaho urazamuka. Inka zariyongereye ziva ku ku bihumbi 172 zigera kuri miliyoni 1.3 harimo ibihumbi 380 zatanzwe muri gahunda ya Girinka yatangijwe mu 2006.

Umukamo na wo wariyongereye uva kuri litilo 7 206 000 mu 1994, ubu ugeze kuri litilo 847 178 000. Ibyo byatumye umubare w’amakusanyirizo na wo uzamuka ugera kuri 132 uvuye kuri atanu gusa igihugu cyari gifite mu 1994.

Uko ibyoherezwa mu mahanga birushanwa kwinjiza amadolari 

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) yerekana ko kuva muri Kamena 2019 kugeza muri Nyakanga 2020 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikomeje kwinjiriza igihugu amadevise.

Icyayi

Kuva muri Kamena 2019 kugeza Nyakanga 2020, icyayi nicyo kiza imbere mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije igihugu agatubutse. Mu musaruro wanganaga na toni 33.874, uwoherejwe hanze ungana na Toni 32.343 winjije agera kuri miliyoni 92.408$

Ikawa

Mu myaka 26 ishize, ubuhinzi bw’ikawa ni bumwe mu bwatejwe imbere ndetse n’ayo bwinjiza arazamuka ava kuri miliyoni 38 z’amadolari mu 1994.

Kugeza ubu ikawa nicyo gihingwa kiza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi aho cyinjije agera kuri miliyoni 62.396 $ avuye muri toni 20 117 zoherejwe mu mahanga.

Amatungo n’ibiyakomokaho

Ibikomoka ku matungo birimo impu, amagi n’amata n’ubucuruzi bwayo kuva muri Kamena 2019 kugera muri Nyakanga 2020 byinjirije igihugu agera kuri miliyoni 41.887$ avuye muri Toni 36.341 zabyo zoherejwe hanze.

Ubucuruzi bw’amatungo bwonyine kugeza muri Nyakanga 2020 bumaze kwinjiriza igihugu agera kuri miliyoni 23 288$, inyama miliyoni 11 099$, naho amagi ni Miliyoni 2.210$.

Imboga

Bumwe mu buhinzi burushaho gutera imbere umunsi ku munsi ni ubw’imboga aho kuri ubu busigaye buri mu by’ingenzi byinjiriza igihugu amafaranga.

Umubare w’amafaranga ubuhinzi bw’imboga bwinjiza ugenda urushaho kuzamuka dore ko mu 2018 bwinjije agera Miliyoni 12$, kuri ubu mu gihe cy’amezi 13 bukaba bumaze kwinjiza agera kuri Miliyoni 17.006$ avuye muri Toni 21.864 zajyanywe hanze.

Imbuto

Kimwe n’imboga ubuhinzi bw’imbuto buri mu bwahinduye isura mu Rwanda ndetse umubare w’abazihinga urushaho kwiyongera uko bagendaga bumva akamaro kazo.

Ubu buhinzi bw’imbuto kuva muri Kamena umwaka ushize bumaze kwinjiriza igihugu agera kuri Miliyoni 7.538$ avuye muri Toni 8.667 zajyanywe hanze.

Ubuhinzi bwihagazeho nubwo isoko ryahungabanye

Mu bihe bya Guma mu rugo, Guverinoma yasabye ko ibikorwa by’ubuhinzi bitahagaragara kimwe n’zindi serivisi z’ingenzi zakomeje muri icyo gihe.

Umukozi ushinzwe gutanga amakuru muri NAEB, Ntwali Pie, avuga ko ibyo byatumye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wihagararaho ku isoko mpuzamahanga ryahungabanye, ahanini biturutse ku ihagarikwa ry’ingendo z’indege.

Ati “Ubuhinzi kuba bwarakomorewe mu Rwanda, umusaruro wabwo ntiwakomwe mu nkokora cyane ariko ntitwavuga ko ntacyo COVID-19 yadutwaye yagize ingaruka. Abakiliya ku Isi baraganutse kubera Guma mu rugo yageze hose. Imipaka y’ibihugu byinshi yarafunzwe, yanagize ingaruka cyane cyane ku bikenera ubwikorezi bwo mu ndege, higanjemo imboga n’imbuto igiciro cy’ubwikorezi cyariyongeye.”

Ingendo z’indege zasubitswe ku wa 20 Werurwe 2020 mu rwego rwo guhangana na Covid-19. Hagati muri Mata RwandAir yashyizeho ingendo z’indege zitwara imizigo mbere y’uko ingendo rusange zazo zisubukura ku ya 1 Kanama 2020.

Zatwaraga ibyo u Rwanda rusanzwe rwohereza mu mahanga zikagarukana ibyo rutumizayo byiganjemo imiti n’ibikoresho byo kwa muganga. Kuri ubu ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu mahanga zarafunguwe mu Rwanda kuburyo byatumye n’ibicuruzwa byongera kugenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *